Amakuru

Minisitiri w’Intebe asanga ko hakwiye ishoramari rirambye mu guhangana n’ingaruka za COVID19

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente aratangaza ko hakwiye ishoramari rikenewe kandi rirambye mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid 19.

Yabitangarije mu nama mpuzamahanga ya 24 ku bukungu ya St. Petersburg ibera mu Burusiya.

Ubwo iyi nama yafunguraga ku mugaragaro, Minisitiri w’intebe W’u Rwanda Dr Edouard Ngirente yakomoje ku masomo icyorezo cya Covid 19 kigenda gisigira isi,aho avuga ko nta wakwizera ko atekanye mu bijyanye n’ubuzima mu gihe abatekanye bakiri bake.

Yagize ati ”Irindi somo twigiye kuri iki cyorezo ni uko kuba utekanye mu bijyanye n’ubuzima atari igisubizo kirambye kuko abantu ntibasaranganya ibijyanye n’imari mu gihe virusi ya corona ikwirakwiriye hose, kandi ishobora kwanduza buri wese.”

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda avuga ko hagomba ishoramari rihamye kandi rirambye kugira ngo guhangana n’ingaruka za covid 19 bishoboke.

Ati ”Tugomba gukora ku buryo twizera ko ishoramari dukora iryo ari ryo ryose, rigomba kuba rikenewe. Nk’ubu twabonye ko hari ibyo ishoramari twakoraga ritibandagaho, urugero ni nk’ibikorwa remezo by’amazi n’isukura nyamara byari gufasha mu guhangana na Covid 19 ni urugero. Tugomba kugira intego mu ishoramari dukora ndetse tukagira intego mu byo dukorana n’abafatanyabikorwa bo mu bihugu bikize n’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere.”

Muri iyi nama Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko iki ari cyo gihe cyo gushora imari muri Afurika no mu Rwanda by’umwihariko kugira ngo hubakwe ishoramari rikenewe kandi rirambye mu guhangana na Covid 19, hibandwa ku bikorwa remezo bihagije, uburezi, ubuzima, kuzamura imibereho myiza y’abaturage no gukora

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
19 + 30 =


To Top