Politiki

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yahagarariye Perezida Kagame i Glasgow

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 1 Ukwakira 2021, Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ni umwe mu bayobozi basaga 200 bahuriye i Glasgow muri Leta ya Scotland y’Ubwami bw’u Bwongereza mu nama y’Umuryango w’Abibumbye ya 26 yiga ku ihindagurika ry’ibihe (COP-26), akaba ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.

Mu muhango wo gufungura ku mugaragaro iyo nama y’iminsi 12, Dr. Ngirente yakiriwe n’Umunyabanga wa Leta y’u Bwongereza ushinzwe ububanyi n’amahanga Elizabeth Truss MP ari kumwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Urwego rwashyiriweho kubahiriza Amasezerano y’Umuryango w’Abibumbye yerekeye Imihindagurikire y’Ikirere (UNFCCC), Patricia Espinosa Cantellano.

Umunsi wa mbere watangiye Abakuru b’Ibihugu bitandukanye bageza ijambo ku bitabiriye, aho intero ari imwe yo gusaba buri wese kugira uruhare mu kwihutisha ibikorwa bigamije kurenga ikirere baharanira ko ibihugu bahagarariye byakongera imbaraga kwiyemeza kugabanya ibyuka bigihumanya umubumbe ucumbikiye ikiremwamuntu n’bindi binyabuzima.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Boris Johnson, afungura ku mugaragaroiyi nama, yabwiye abitabiriye ko ibirimo kuba ku Isi atari filimi cyangwa undi mukino kuko umunsi w’imperuka ushobora guterwa n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati: “Iyi ntabwo ari filimi-ikizatera imperuka y’Isi kirahari. Uko dukomeza gutegereza cyane ni ko birushaho kuba bibi cyane… Harabura umunota umwe ngo tugere mu ijoro ry’iyo mperuka, bityo dukeneye kugira icyo dukora nonaha. Nitudashyiramo imbaraga ngo duhangane n’imihindagurikire y’ikirere uyu munsi, abana bacu ntibazaba bagishoboye kubikora ejo hazaza.”

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye Antonio Guterres, yavuze ko akamenyero k’abantu ko gukoresha ingugu zikomoka kuri peteroli karimo kugira uruhare rukomeye mu kwangiza umubumbe.

Ati: “Ububata bwacu bwo gukoresha ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicanwa byangiza ibidukikije biradushyira ku bugi bw’intorezo. Dufite amahitamo aremereye: Turabihagarika cyangwa se byo biduhagarike ndetse igihe kirageze ngo tuvuge tuti birahagije. Turimo kwiyicisha imyuka ihumanya (carbone) ari na ko dufata Isi nk’umusarane…”

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Joe Biden we yasabye ibihugu nk’u Bushinwa n’u Burusiya kugaragaza uko byiteguye guhangana n’iki kibazo kuko kugeza ubu ari byo bihugu bitaratanga umushinga w’uko byiteguye n’si guhangana na cyo.

Yagize ati: “Akababaro mfite gafitanye isano n’uko u Burusiya n’u Bushinwa ahanini bitagaragaye mu bijyanye n’icyemezo icyo ari cyo cyose cyo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Biteganyijwe ko kuri uyu munsi wa mbere Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na we ageza ijambo akaza gukurikirwa n’abandi bayobozi barimo Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin ndetse na Perezida wa Turikiya Recep Tayyip Erdogan.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 18 =


IZASOMWE CYANE

To Top