Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza yamenyekanye

Kuri uyu wa Kabiri Ishyaka ry’Abakozi (Conservative Party) ryatangaje ko Boris Johnson ari we ugiye kuriyobora, umwanya asimbuyeho Theresa May wavuze ko azegura mu minsi ishize.

Mu matora Boris yatsinze yatsinze uwo bari bahanganye Jeremy Hunt, bivuze ko ari we ugomba guhita aba Minisitiri w’Intebe, imirimo azatangira kuri uyu wa Gatatu.

Theresa May yeguye nyuma ya ho ananiriwe kuvana u Bwongereza mu Muryango w’Ubumwe bw’i Burayi (Brexit).

Abongereza bagaragaje icyifuzo cyo kuva muri uyu muryango mu mwaka wa 2016, icyo gihe byanaviriyemo uwari Minisitiri w’Intebe David Cameron kwegura.

Theresa May wafatwaga nk’ushobora gukora ibishoboka byose kugira ngo ibyifuzo by’abaturage byubahirizwe, inshuro zoze yasobanuriye abadepite uburyo bwo kuva muri EU bagiye babutera utwatsi, biza kuva intandaro yo kwegura.

Boris Johnson ufashe uyu mwanya, yakoze imirimo itandukanye ya politiki mu Bwongereza, harimo iyo kuba umudepite, Meya wa London ndetse no kuba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga.

Yakunze kugaragaza ko kuba mu Muryango wa EU bidasobanuye kuvana u Bwongereza ku Mugabane w’u Burayi.

[custom-related-posts title=”izindi nkuru bifitanye isano” none_text=”None found” order_by=”title” order=”ASC”]

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 × 21 =


IZASOMWE CYANE

To Top