Minisitiri w’Intebe yahawe amezi 8 yo kugaragaza uburyo ibibazo by’imicungire y’umutungo byakemuwe

Raporo ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu yagejejwe ku nteko ishinga amategeko igaragaza ko hari ibikorwa 55 bifite agaciro ka miriyari zirenga 100 byadindiye kubera imikorere itanoze  y’inzego yitandukanye.

Aho Inteko ishinga amategeko yemeje ubusabe bwa PAC bwo gusaba Minisitiri w’intebe gutanga raporo ku nteko ishinga amategeko mu gihe kutarenze amezi 8 hagaragazwa uburyo ibibazo bigaragara mu mikorere y’inzego zitandukanye byakemuwe.

Iyi raporo ya PAC  ishingiye kuri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta ya 2018-2019. Ibibazo byihariye biri muri iyi raporo bishingiye ku bikorwa byadindiye kandi byaratwaye amafaranga atari make.

Urugero ni ibikorwa 55 byadindiye bifite agaciro ka miliyari zirenga 100, muri iyi raporo kandi hagaragajwe ibigo byubahirije inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya ku kigero cyo hasi, aha harimo WASAC iri ku kigero cya 19% mu kubahiriza inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, RSSB ku kigero cya 23%, Kaminuza y’u Rwanda ku kigero cya 31%.

PAC igaragaza umushinga w’imyanzuro ku bibazo by’uruhuri bigaragara mu nzego zitandukanye.

Perezida wa PAC Muhakwa Valens avuga ko igihe iyi komisiyo yifuza ko Minisitiri w’intebe yazatangiraho raporo kitari kinini kuko inzego na zo ziba zigomba gusuzuma aho ibibazo bituruka.

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’ imari n’umutungo by’igihugu ivuga ko guhera mu kwezi kwa 12 uyu mwaka izatangira gahunda zo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye.

Source:RBA

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 ⁄ 17 =


IZASOMWE CYANE

To Top