Uburezi

Minisitiri w’Intebe yasabye abasoje muri UR kuba umusemburo w’iterambere

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente arasaba abanyeshuri barenga 5700 basoje amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda kuba umusemburo w’impinduka n’iterambere by’igihugu.

Yabigarutseho mu muhango wo kubaha impamyabumenyi wabereye mu Karere ka Nyagatare maze ku nshuro ya mbere banatahana impamyabumenyi zabo.

Byari ibirori bibereye ijisho, rwari urugendo rugeze ku musozo n’ubwo byari n’intangiriro y’indi mikoro ya muntu ku isi. Basoje amasomo mu byiciro bitandukanye, maze ari muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, Dr. Patricia Campbell, Umuyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza y’u Rwanda yifashishije ikoranabuhanga atanga impamyabumenyi ku byiciro byose by’abasoje.

Barahiriye kuzaba inyangamugayo, kuzifashisha ubumenyi bakuye muri Kaminuza y’u Rwanda mu iterambere ry’igihugu, barahiye ko ruswa bazayirinda n’andi magambo y’igihango bagiranye n’igihugu.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr. Edouard Ngirente yabashimiye urugendo basoje rutari rworishye kubera impamvu zirimo Covid19 yatumye biga mu buryo budasanzwe, icyakora ko n’ubwo bimeze bityo bakwiye kuba umusemburo w’impinduka.

Muri rusange abanyeshuri 5702 nibo basoje amasomo muri bo 25 bahabwa impamyabumenyi y’ikirenga , 628 mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza, 4,717 mu cyiciro cya kabiri cya Kaminuza na 332 bahawe diploma zitandukanye.
Bize ibijyanye n’ubuvuzi, uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, ikoranabuhanga, ubumenyamuntu n’ibindi.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 × 18 =


IZASOMWE CYANE

To Top