Frédérique De Man, wari Ambasaderi w’Ubwami bw’u Buholandi mu Rwanda akaba yasoje inshingano ze, avuga ko umubano w’ibihugu byombi uhagaze neza kandi ubyara umusaruro mu nzego nyinshi z’iterambere.
Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ubwo yari amaze gusezera kuri Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edourad, asoje ubutumwa bwe mu Rwanda yari amazemo imyaka ine.
Frédérique De Man avuga ku mubano w’u Rwanda n’Ubwami bw’u Buholandi nyuma y’imyaka ine, yashimangiye ko wakomeje gutera imbere uko iminsi yicuma. Yongeraho kandi ko iyo mibanire ngo yagiye iteza imbere inzego nyinshi.
Yagize ati “Umubano w’ibihugu byombi nasanze ari mwiza kandi nsize ufite isura nziza cyane. Ndizera ko twageze kuri byinshi cyane muri iyi myaka ine, by’umwihariko mu rwego rw’amazi, ubuhinzi ubutabera n’ibindi. Gusa iteka ibintu bishobora kuba byiza kurushaho, rero uzansimbura ndizera ko azatera indi ntambwe imbere.”
Frédérique De Man avuga ko umubano w’u Rwanda n’u Buholandi wateye imbere
Ibikorwa by’u Rwanda mu bubanyi n’amahanga birimo gufungurira amarembo abashoramari b’u Rwanda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Ambasaderi Frédérique De Man asanga ari mu maturufo azakoresha akangurira abashoramari b’Abaholandi kuyishora mu Rwanda.
Ati “Cyane cyane ndashaka kuzakangurira abashoramari bacu gushora imari mu Rwanda mu rwego rw’ubuhinzi n’ubworozi ndetse no mu buhinzi bw’indabo.
Yunzemo ati “Harimo amahirwe menshi ku ishoramari. Yego abacuruzi bacu bumva bahahirana cyane n’ibihugu by’i Burayi ariko bagomba kumenya ko hano hari icyashara cyane. Bagomba no kwita kuri kano karere, cyane nk”ubu Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo n’u Rwanda byafungiriranye amarembo.”
Kugeza ubu mu Rwanda hari kompanyi nyinshi zo mu Buholandi zirangajwe imbere n’urwengero rwa Bralirwa na Heineken kuva mu mwaka wa 1959.
Ambasaderi Frédérique De Man yageze mu Rwanda mu mwaka wa 2015, akaba yarababaye ambasaderi kandi mu bindi bihugu bitandukanye birimo Moçambique na Macedônia.
