Uruzinduko Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yagiriye mu Karere ka Karongi, rwibanze ku gusura ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye mu rwego rwo kureba uko ireme ry’uburezi rihagaze.
Hamwe n’itsinda ry’abandi ba minisitiri n’abayobozi b’inzego zitandukanye, bashimye uburyo ireme ry’uburezi rihagaze muri rusange ariko kandi banasaba ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri gukosora bimwe mu bitaranoga neza birimo ubucucike bw’abanyeshuri benshi, gutunganya ahabikwa n’ahategurirwa amafunguro y’abanyeshuri, n’ibindi.

Ubucucike bw’abanyeshuri mu rwunge rw’abashuri rwa Kibuye bwatunguye abayobozi
Nubwo hamwe na hamwe yashimye uko uburezi buhagaze, hari n’aho yatunguwe n’ubucucike bw’abanyeshuri cyane cyane mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Kibuye aho usanga mu cyumba kimwe higamo abanyeshuri basaga 100. Ni ibintu byinubirwa n’abanyeshuri cyane kuko usibye kuba batiga neza kubera kubyigana ngo binabagiraho ingaruka mu mitsindire yabo.
Umwe muri abo banyeshuri witwa Umukunzi Nyenyeri yagize ati “Ikibazo dufite ni uko twiga tubyigana ntitubashe kumva neza kubera ubwinshi n’urusaku rw’abanyeshuri, rwose ntitwabasha gutsinda neza, hari igihe dufatanya intebe tukicara turi 10 cyangwa umunani ugasanga kubera ukuntu twazifatanyije ziguye hasi zikatuvuna tugacika ibisebe ducuranywa n’umwuka kubera ubwinshi. Turifuza ko baduha intebe n’ibindi byumba by’amashuri.”

Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard yatunguwe n’ubucucike bw’abanyeshuri
Mugenzi we witwa Niyigena Thomas we yagize ati “Turi benshi rwose kubera ko twigana turi abanyeshuri 124 tukicara turi 5, rwose ntiwabona n’uko wandika, ntiwakwiga neza kubera urusaku n’ubushyuhe.”
Uwiduhaye Consolée, umwarimu ku rwunge rw’amashuri rwa Kibuye, avuga ko kwigisha abanyeshuri bangana batyo bibagora cyane kuko kugira ngo isomo ryumvikane bisaba kwifashisha umunyafu barwana na bo kugira ngo baceceke. Ngo binatuma abenshi batumva amasomo bigatuma batsindwa.
Ati” kwigisha aba banyeshuri biratugora cyane kuko akenshi tuvamo twasaraye, inshuro nyinshi dukunda kwifashisha agakoni kuko kubabwirisha akanwa n’amaboko ngo ‘ceceka’ ntibishoboka kubera urusaku, kandi bituma badakurikira. Abakurikira ni ab’imbere gusa abandi ni barya batsindwa, turifuza ko mwadushakira ikindi cyumba n’intebe.”
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, nta byinshi yavuze kuri iki kibazo gihangayikishije abanyeshuri ndetse kikabangamira n’ireme ry’uburezi muri rusange, cyane ko na we yari ashishikajwe no kumenya ayo makuru.

Abayobozi batandukanye baribaza icyakorwa ngo ubucucike bugabanuke mu mashuri
Dr Ndayambaje Irenée, umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) yasobanuye ko icyo kibazo kiri mu gihugu hose. Icyakora nubwo bikigoranye kugikemura, ngo hari ingamba zihari zo kukirandura burundu mu minsi iri imbere.
Ati “Ni ikibazo kiri n’ahandi hirya no hino mu gihugu ngira ngo muzi gahunda ikomeye ya minisiteri y’uburezi yo kubaka ibyumba by’amashuri hirya no hino, ni yo izagabanya iki kibazo kandi burya aho kugira ngo abana bagume mu ngo ikiruta ni uko baza mu mashuri tukabigisha kandi ndetse n’abarimu tugenda tubatoza uburyo bwihariye bwo gufasha abana mu gihe baba barenze igipimo tuba dufite mu burezi.”
Muri uru ruzinduko Minisitiri w’intebe yasuye ibigo 4 by’amashuri abanza n’ayisumbuye nyuma ya saa sita akaba yakomeje gusura n’ibindi bikorwa by’amajyambere biri muri aka karere byaba ibyuzuye n’ibigikomeje kubakwa.
