
Jolly Mutesi wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016, ari muri Tanzania aho yitabiriye ibikorwa byo gutegura irushanwa rya Miss East Africa rigiye kubera muri iki gihugu.
Mu kiganiro na IGIHE, Miss Jolly Mutesi yavuze ko aherutse guhabwa uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa ndetse agirwa n’Umuyobozi wungirije waryo.
Yavuze ko amakuru yose kuri iri rushanwa azamenyekana nyuma y’ibyumweru bibiri kuko ari bwo bazakora ikiganiro n’abanyamakuru.
Ati “Nahawe uburenganzira bwo gutegura iri rushanwa, ngirwa na Visi Perezida waryo. Nagiye muri Tanzania mu bikorwa byo kuritangiza, kuganira n’abafatanyabikorwa batandukanye. Mu byumweru bibiri ni bwo tuzagira ikiganiro n’abanyamakuru tugatangaza amatariki y’irushanwa.”
Byitezwe ko ari irushanwa rizitabirwa n’abakobwa bazaba baturutse mu bihugu 16 bya Afurika harimo u Rwanda, u Burundi,Tanzania, Uganda, Kenya, Zambia, Zimbabwe, Ibirwa bya Comores , Ethiopie, Sudani y’Epfo, Eritrea n’ibindi.
Miss East Africa ni irushanwa rimaze igihe riba ariko rifite ibibazo bitandukanye bituma ritaba ngarukamwaka, byitezwe ko ingoma ya Miss Mutesi Jolly ariyo yiringiwe nk’izatuma ibyaryicaga bitongera.
Jolly Mutesi yabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2016 aba n’umukobwa wa mbere witabiriye irushanwa rya Miss World ryabaye muri uwo mwaka. Amarushanwa y’ubwiza si ikintu gishya kuri we kuko amaze imyaka itari mike aba mu kanama nkemurampaka ka Miss Rwanda
