Nimwiza Meghan, Miss Rwanda 2019 aba mu nzu y’ababyeyi be mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo, ari kuruhuka iwabo nyuma yo kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, arahuze cyane ubu arakira telephone nyinshi z’abamushimira n’ibindi…yasubije bimwe mu bibazo twamubajije.

Nimwiza Meghan avuga ko azakomeza kuba umukobwa asanzwe ari we iwabo nubwo ari Miss Rwanda
Umunyamakuru: Miss Rwanda dufite ubu ni inde?
Miss Meghan: Navutse taliki ya 10 Ukwakira 1998, ndi umwana w’imfura mu bakobwa batatu….Ntuye mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya, akagali ka Gacuriro, nkaba narasoje kwiga amashuri yisumbuye mu kigo cya SOS aho nigaga ibijyanye n’ikoranabuhanga (Computer Science).
Hari abavuga ko watunguranye, kuko mu matora y’abakurikira irushanwa wari n’uwa nyuma mu majwi, nawe byaragutunguye?
Miss Meghan: Cyane!!!…. Byarantunguye kuko muri Boot Camp nta nubwo uba umenya ngo ndi hehe! Gusa buri munsi nabwiraga abakobwa twari hamwe nti nambe namwe mwizeye amajwi kuko mutorwa, navugaga uko kuko nabaga nziko ni ntaba uwa nyuma nza kumubanziriza.
Kuba icyamamare no guhindura ubuzima mu gihe gito, bisobanuye iki kuri wowe?
Miss Meghan: Si ibintu bibi ariko ni ibintu bigoranye mu myitwarire ariko ntibizatuma Meghan abantu bari bazi ahinduka ndi umwana wo mu muryango, niba nabyukaga nkakubura cyangwa nkakoropa no koza ibyombo nzagumya mbikore nta kibazo kuko iri kamba nambaye ntirivuze ko nahindura imyitwarire.

Iyi minsi benshi baramuhamagara bamushimira intsinzi yagize
Ingamba nyamukuru ufite ngo ugere ku mushinga wawe ni izihe? Uzatangira kuwushyira mu bikorwa ryari?
Miss Meghan: Umushinga ni ugufatanya n’inzego zishinzwe ubuhinzi mu Rwanda nkashishikariza urubyiruko gukora ubuhinzi kugirango umushinga wanjye ntangire kuwushyira mu bikorwa. Naho igihe nzatangirira n’ubu nakora rwose nta kibazo.
Ababyeyi bawe twabonye ko bagushyigikiye, hari amakuru twabonye kuri Social media ko umukunzi wawe nawe yaguteye ishyaka ngo ujye kwiyandikisha guhatanira ikamba, nibyo?
Miss Meghan: Ababyeyi banteye ishyaka nibyo ariko iby’ umukunzi ntabwo aribyo rwose kuko nta nuwo ngira.
Uwagusaba urukundo muri iki gihe…
Miss Meghan: Gukundana ni ibintu buri wese akenera mu mibereho ye, abaye ari umuntu w’imico myiza kuri njyewe twakundana ariko atabyujuje urumva ko bitacamo.

Ngo nta mukunzi afite, hari umusabye urukundo agashima imico ye ‘byacamo’
Abakobwa bo mu mugi nibo bitabira cyane irushanwa rya Miss Rwanda, abo mu cyaro bakibitinya wababwira iki?
Miss Meghan: Ntabwo u Rwanda ari umugi gusa irushanwa ni igihugu cyose niba hari ukitinya namubwira kwitinyuka kuko irushanwa rireba abakobwa bose ushobora kuva mu cyaro ugatsinda abo mu mujyi kuko ibigenderwaho ibyo ntibirimo we afite umuco, ubwiza n’ubwenge mpamya ko yaritwara.
Umunyamakuru: Hari abavuga ko irushanwa rya Miss Rwanda babona ntacyo rimaze, babona ari ugucuruza abakobwa mu nyungu zabo n’ibindi…utekereza iki ku ngingo yabo?
Miss Meghan: Ni imyumvire ikiri hasi niko navuga, gucuruza abakobwa ntaho bihurira na Miss Rwanda kandi sinacyo igamije kuko yo igamije guteza imbere abana b’abakobwa, nkanjye wahageze nababwirako Miss Rwanda atari irushanwa ryo gucuruza abakobwa cyangwa ahajya ababuze uko bagira.

