Kamwe mu dushya tuzarangwa mu imurikagurisha ry’uyu mwaka, ni ukwinjira abantu bishyuye hakoreshejwe uburyo bwa mobile money. MTN ivuga ko hateguwe ubufasha bwose buzatuma imirongo idacikagurika nk’uko bimaze iminsi bivugwa.
Harabura iminsi 3 kugira ngo imurikagurisha mpuzamahanga rya 22 ritangire i Gikondo, ibikorwa byo gutunganya aho rizabera na byo birakomeje ahasanzwe haryakira.
Kwinjira muri murikagurisha bizajya bisaba ko wishyura ukoresheje telephone, ibi bikaba ari igisubizo kuko ushobora kwishyurira aho uri n’igihe ushakiye, ukaba wanagururira undi muntu itike nk’uko bisobanurwa n’umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Ntagengerwa Theoneste.
Yagize ati “Ibi ngo bizagabanya imirongo y’abagura amatike bagiye gusura imurikagurisha, hakiyongeraho no kumenya umubare nyakuri w’abarisura ndetse ibihombo byajyaga bituruka n’ihererekanywa y’amafaranga bigabanuke.”
Cyokora hari impugenge ko umubare munini wa’abazaba bakoresha telefone mu igura ry’amatike watuma imirongo icikagurika cyane ko abaturage bamaze igihe babyinubira. “
Ushinzwe serivisi za Mobile Money muri MTN, Rutagengwa Arthur avuga ko ibyo byatekerejweho.
Imurikagurisha mpuzamahanga rya 22 riteganyijwe gutangira tariki 22 nyakanga, risozwe ku ya 11 kanama uyu mwaka.
