Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) Dr. Bizimana Jean Damascene yatangaje ko mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi bifuza ko kibanda cyane cyane ku rubyiruko.
Impamvu yo kwibanda ku rubyiruko si indi: ni uko ari ikiciro kinini cy’abaturage b’Abanyarwanda kandi kirimo benshi batazi neza Jenoside yakorewe Abatutsi kuko bari bato abandi bataravuka, nk’uko CNLG ibisobanura.
Dr. Bizimana yasobanuye ko kugira ngo amateka y’igihugu arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ashobore gusigasirwa bisaba ko abakiri bato bayasobanurirwa by’umwihariko bakagira n’uruhare mu kuyasigasira.
Ati “Impamvu zikomeye ni impamvu ebyiri; iya mbere ni uko ari bo bagize ikiciro kinini cy’abaturage b’Abanyarwanda. Ubu imibare itangwa n’Ikigo k’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko Abanyarwanda bari mu myaka 30 y’amavuko kumanuka ari 69%. Twebwe nk’ikigo gishinzwe Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 (CNLG) tubivanamo isomo; isomo rya mbere ni uko icyo kiciro kitazi neza Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yabaye abenshi ari bato abandi bataravuka.
Kugira ngo rero amateka y’igihugu arebana na Jenoside yakorewe Abatutsi ashobore gusigasirwa, birasaba byanze bikunze ko icyo kiciro kinini cy’urubyiruko kiyamenya, kiyakangurirwa, kikamenya kuyasigasira ariko kikagira n’ibyo kiyemeza gukomeza gukora.”
Yakomeje avuga ko muri urwo rwego ku bufatanye na Minisiteri y’urubyiruko hatangiye igikorwa kiswe “Rubyiruko Menya Amateka” aho guhera tariki ya 17 Mutarama 2019 urubyiruko ibihumbi 250 rwo mu byiciro bitanu ruturutse muri buri Ntara n’Umujyi wa Kigali bahurira hamwe ku Rwibutso rwa Kigali, rwa Gisozi, bagasura urwibutso, bagasobanurirwa amateka ya Jenoside nyuma bakajya ku Nteko Ishinga Amategeko gusura Ingoro y’Amateka yo guhagarika Jenoside bigasozwa n’ikiganiro no kungurana ibitekerezo.
Ikindi gikorwa urubyiruko rwateganyirijwe, ni “Umurage w’Urungano”, aho tariki ya 16 Gashyantare 2019 urubyiruko ruzegera abarokotse Jenoside batishoboye kugira ngo abo bato bagire umurage bahabwa w’amateka.
Dr. Bizimana ati “Umurage w’urungano usobanuye ko tuzafata abahagarariye ibyiciro by’urubyiruko tubahuze n’abantu bakuru biganjemo abahuye ku buryo bw’umwihariko n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Twafashe ibyiciro bitatu, ni icy’ababyeyi bagizwe inshike na Jenoside yakorewe Abatutsi, ni ukuvuga umusaza cyangwa umukecuru biciye abe bose bamukomokaho akaba asigaye wenyine.”
Izi nshike za Jenoside ni abatujwe mu midugudu iherereye i Nyamata mu Bugesera, mu Murenge wa Mukuru mu Karere ka Huye no mu Karere ka Nyanza iruhande rw’umugi.

Dr. Bizimana Jean Damascene avuga ko mbere yo gutangiza icyunamo hazakorwa ibikorwa byinshi bizatuma urubyiruko rumenya amateka ya Jenoside no kuyasigasira (Foto Samuel M)
Ku wa 16 Werurwe 2019 na bwo hazaba igikorwa na none cyo guhuza urubyiruko n’abatuye mu midugudu y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu kugira ngo bazabahe amasomo, umurage abato ujyanye n’uko bagize ubutwari bwo kwitanga babohora igihugu bamwe bakahagwa abandi bakahamugarira.
Abo ni abatuye mu Karere ka Kicukiro, Umudugudu ya Masaka, abatuye mu karere ka Nyagatare n’abatuye mu karere ka Musanze mu Kinigi.
Muri uko kwezi kandi, tariki ya 30 Werurwe, hazaba igikorwa cyo kwita ku nzibutso za Jenoside ziri muri buri mirenge, kumenya amateka yazo binajyanye n’umuganda rusange w’uko kwezi.
Mbere yo gutangira icyunamo, tariki ya 3 Mata, na bwo hateganyijwe umwiherero w’urubyiruko ruzaba ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu haba muri za kaminuza n’abavuye mu bihugu u Rwanda rufiteyo ambasade aho ruzahabwa ibiganiro bijyanye n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaranze urugamba rwo kubohora igihugu, uruhare rw’urubyiruko mu gukomeza kubaka no gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho no guharanira ejo hazaza heza.
Icyo gikorwa kizakurikirwa n’uko tariki ya 4 n’iya 5 Mata hazaba inama mpuzamahanga kuri Jenoside i Kigali irimo abanyamahanga, abanyarwanda na rwa rubyiruko.
