Mu Gakiriro ka Gisozi hagaragaye inkongi y’umuriro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, kimwe mu bice by’inzu iherere ahazwi nko mu Gakinjiro mu Murenge wa Gisozi, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, kibasiwe n’inkongi y’umuriro.

Iyi nkongi yibasiye iriya nyubako mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu mu ma saa kumi n’imwe (05:00) za mu gitondo.

Igice cyahiye ni igikorerwamo ubucuruzi bunyuranye burimo n’ubudozi ndetse n’ububiko bwa bimwe mu bicuruzwa nk’uko bitangazwa n’abasanzwe bazi iriya nyubako.

Ababonye iyi nkongi, bavuga ko abacururiza muri iriya nzu ntacyo baramuye kuko uriya muriro wari mwinshi ku buryo ntacyasigaye cyari muri kiriya gice.

Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy wa BTN TV avuga ko igice cyahiye kigizwe n’imiryango ine y’iriya nzu Koperative Duhahirane-Gisozi.

Ubuyobozi bw’iyi Koperative buvuga ko bufite ubwishingizi ku nkongi y’umuriro gusa abacururiza muri iriya nzu bo bavuga ko batari bafite ubwishingizi ku bicuruzwa byabo.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya umuriro, ryihutiye kugera hariya rizimya iriya nkongi itarakwira no mu bindi bice by’iriya nzu.

Aha ku Gisozi ni agace gakunze kumvikanamo inkongi yibasiye ibikorwa by’ubucuruzi.

Muri Kamena umwaka ushize wa 2019, ahazwi nko mu Gakiriro hari igice cyakoreragamo ubukorikori kibasiwe n’inkongi y’umuriro yangiza byinshi bifite agaciro k’amafaranga abarirwa muri Miliyoni 80 Frw.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 14 =


IZASOMWE CYANE

To Top