Amakuru

Mu gihe ibindi bihugu byugarijwe n’izamuka ry’ibiciro, Tanzania yazamuye umushahara fatizo ho 23.3%

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yemeje izamura ry’umushahara fatizo ku bakozi ho 23.3%, icyemezo gikomeye bijyanye n’uburyo igiciro cy’imibereho cyazamutse cyane muri iki gihe.

Ni ryo zamuka ry’umushahara rya vuba ribayeho muri Tanzania, nyuma y’iriheruka mu 2016.

Umuyobozi w’Itumanaho mu Biro bya Perezida wa Tanzania, Zuhura Yunus, ku wa Gatandatu, tariki 14 Gicurasi 2022, yavuze ko ari kimwe mu byavuye mu biganiro na Minisitiri w’Intebe, Kassim Majaliwa yagiranye n’abagenerwabikorwa mu Murwa Mukuru Dodoma.

Yakomeje ati “Iri zamuka ryitaye cyane ku izamuka ry’umusaruro mbumbe w’igihugu, umusoro uteganyijwe kuva imbere mu gihugu mu mwaka wa 2022/23 n’imiterere y’ubukungu bw’Isi.”

Yavuze ko bitewe n’iryo zamuka, mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2022/2023, Guverinoma ya Tanzania izakoresha miliyari 9700 z’Amashilingi mu mishahara y’abakozi muri Guverinoma, inzego z’ibanze n’ibigo bya Leta.

Biteganywa ko iki cyemezo cyo kuzamura umushahara fatizo kizongera miliyari zisaga 1500 z’Amashilingi ku mafaranga leta izakoresha muri uyu mwaka wa 2022/23.

Bingana n’izamuka rya 19.51% ugereranyije n’umwaka w’ingengo y’imari ya 2021/22.

Guverinoma ya Zanzibar na yo iheruka gutangiza urugendo rwo kuzamura umushahara fatizo hagati ya 15.6 na 19%.

Ubukungu bwa Tanzania bwazamutseho 4.8% mu 2020, mu mwaka ukurikira buzamukaho 4.9% bijyanye n’uburyo icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ubukungu bw’Isi muri rusange.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 ⁄ 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top