Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Ndimubanzi Patrick, agaragaza ko abantu bashobora kwirinda indwara ziterwa n’umwanda zihitana abagera kuri 4%. Dr Ndimubanzi asaba Abanyarwanda kugira isuku kuko ari bwo buryo bwiza bwo kwirinda indwara z’ibyorezo.
Ati “Icya mbere ni ukwirinda no gukumira, tukarinda ubuzima bwacu ariko turinda n’ubuzima bw’abandi. Isuku iturinda indwara nyinshi kuko imibare yagaragaje ko mu mfu zose zibaho ku Isi, izigeze kuri 4% ziterwa n’isuku nke nk’uko tubivuga ko ziterwa n’umwanda.”
Avuga kandi ko n’ubumuga buhoraho nabwo imibare igaragaza ko 60% by’indwara z’ubumuga na zo ziterwa n’isuku nke. Yemeza ko iyo bavuga isuku, bavuga ahantu hagaragara n’ahatagaragara. Icyo gihe kandi ngo bagaragaza ko isuku ari aho umuntu atuye, umwuka umuntu ahumeka, mu byumba, ibyo akoresha mu gikoni iyo ategura amafunguro, ubwiherero, ku mubiri, isuku ku myenda n’ahandi hose.
Dr Ndimubanzi yagize ati “Impamvu tuvuga ko isuku ari ngombwa ni uko hari udukoko dutera indwara tuba tujya ahantu hose hatandukanye, iyo umuntu adafashe ingamba zihamye zo kuzibuza, umuntu ararwara.”
Akomeza avuga ati “Byaragaragaye ko mu ndwara ziterwa n’imfu ari indwara z’impiswi hafi 60% ziva ku isoku nkeya, ariko nta bwo ari ndwara z’isuku nke gusa, hari indwara n’indwara z’ubuhumekero n’iziterwa n’isuku nke. Hari indwara zandurira mu ntoki akaba ari yo mpamvu dukomeza gukangurira abantu gukaraba kenshi.”
Icyo Dr. Ndimubanzi, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, agarukaho cyane ni indwara z’ibyorezo zirimo nka korera, impiswi, izitwa inkorora izi zose ngo zishobora gukemuka abantu bagize isuku ihagije.
Ashimangira ko ikirimo kuvugwa cyane ari icyorezo cya Ebola, yemeza kandi ko bamaze iminsi bakangurira abantu kutajya aho icyo cyorezo kiri, kuko ngo ari ukwishora mu muriro waka.
Ati “Ebola umuntu ashobora kuyirinda agize isuku, icyo dukangurira Abanyarwanda ni ukwirinda kujya aho iri kandi turabizi ko iri hano hafi mu baturanyi, igisabwa ni ukugira isuku nyinshi kandi nanone abantu bakivuza hakiri kare kuko abantu bivuje kare hagati ya 60 na 70% barakira, ni yo mpamvu abantu bafite ibimenyetso twagaragaje, turabasaba ko bajya bahita bajya kwivuza.”
Ku rundi ruhande, Dr Ndimubanzi avuga ko inshingano zo kurinda no kwirinda ari iz’abantu bose, kurinda ubuzima bwabo n’ubw’abandi ngo bikwiye no kugera kubiyobyabwenge kuko na byo ubwabyo ari icyorezo.
Ati “Abantu benshi batangira bakina bazi ko ejo n’ejobundi nibashaka bazabihagarika ariko si ko bigenda. Ukuntu ibiyobyabwenge bikora, uko ugenda ubifata ni ko ugenda ubimenyera, uko ugenda ubimenyera ni ko ugenda ubikenera, uko ugenda ubikenera ni ko uba witeguye gukora ibidakorwa kugira ngo ubibone, iyo wabinyoye ukenera kwiba no gukora ibibi ariko na byo biravurwa.”
Nyamara ariko ngo abantu bakwiye kwirinda no kurinda abandi imfu zitakagombye kubaho. Mu by’ukuri imfu ziterwa nuko ngo umuntu atakarabye intoki, kubera ko atameshe, kubera ko atatunganyije aho aba, ngo ni ibintu umuntu ashobora kwirinda ku buryo bworoshye kandi buri wese abigizemo uruhare.
