Mu mwaka umwe Urubyiruko 515 rwafashwe rugiye gucuruzwa

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umuryango Never Again Rwanda ku bijyanye n’icuruzwa ry’abantu mu bihugu bitandukanye bamwe bagafatwa banyujijwe mu Rwanda, bwagaragaje ko mu gihe cy’imyaka ibiri urubyiruko rugera kuri 515 rwashowe muri ibi bikorwa.

Ubu bushakashatsi bugaragaza ko urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa bari munsi y’imyaka 25 ari bo bibasiwe cyane muri ibi bikorwa by’icuruzwa ry’abantu. Iki ni icyaha ndengamipaka gisaba ubufatanye bw’ibihugu mu guhangana nacyo.

Abakobwa bizezwa kuzahabwa amafaranga menshi mu kazi cyane ako mu rugo no mu tubari; na ho abahungu bakizezwa kujya gukora mu mirimo y’ubuhinzi no mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubuhamya bwa bamwe mu rubyiruko rwashowe muri ibi bikorwa bwumvikanamo itotezwa rikomeye bakorerwa iyo bageze mu bihugu baba bajyanywemo.

Imibare y’ubu bushakashatsi yerekana ko kuva mu mwaka ushize wa 2018, hagaragaye urubyiruko 515 rwashowe muri ibi bikorwa runyujijwe mu Rwanda.

Ibihugu biza ku isonga bagiyemo ni Arabia Saoudite yihariye 38.55% byabo; Uganda 37.35% na Kenya ifite 7.23%.

Ibindi bihugu bigaragara muri ubu bushakashatsi birimo Tanzania, Malawi, Mozambique, Afrika y’Epfo, Zambia, Malaysia, Oman, Qatar, Koweit no mu Bihugu byunze Ubumwe by’Abarabu.

Umuyobozi w’Umuryango Never Again Rwanda Dr Nkurunziza Joseph Ryarasa avuga ko uru rubyiruko rukwiriye kwitabwaho by’umwihariko biturutse ku ihungabana ruba rwagize.

Yagize ati ”Ababikorerwa kenshi birabagora gufunguka kugira ngo babivuge ugasanga usibye ikigo cya ‘one stop center’ gisanzwe cyakira hakwiriye hakwiye no kujyaho ikigo gishinzwe gufasha ababa bahuye n’ibyo bibazo kugira ngo babafashe kugaruka mu buzima busanzwe, babavure ihungabana baba bahuye naryo n’abigaga babasubize mu ishuri.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubutabera mpuzamahanga n’imikoramire y’inzego z’ubucamanza, Umurungi Providence avuga ko Leta y’u Rwanda ikora ibishoboka byose mu rwego rwo gukumira ibi bikorwa. Gusa ngo haracyari imbogamizi yo gukurikirana ababikorera hanze y’Igihugu.

Yagize ati ”Inzego zose zishinzwe gukurikirana ibi byaha ari ubugenzacyaha ari ubushinjacyaha ari abashinzwe abinjira n’abasohoka ku mipaka bose bongerewe ubushobozi ariko u Rwanda nta bushobozi rufite bwo kujya gukurikirana umuntu ubikorera mu gihugu cye, icyo polisi yacu na interpol bakora ni uguhanahana amakuru kenshi biranagorana kubagarura kuko bagerayo bakabaka telephone.”

Abahagarariye inzego zitandukanye zifite aho zihuriye no kurwanya iki kibazo cy’icuruzwa ry’abantu biyemeje kurushaho guhanahana amakuru kandi mu buryo bwihuse.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 + 19 =


IZASOMWE CYANE

To Top