
U Rwanda rwagiye rushyiraho gahunda zitandukanye hagamijwe kugera ku ntego y’uko mu 2030 ruzaba rumaze kurandura SIDA, intego ikubiye muri 95% inshuro eshatu.
Byatangajwe ku italiki ya mbere Ukuboza 2021 ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wo kwirinda SIDA ku nshuro ya 33, ufite insanganyamatsiko igira iti ‘Dufatanye, turandure SIDA.’
Kugira ngo izo ntego zizagerweho u Rwanda rukora uko rushoboye rukita ku bagaragayeho kuba baranduye Virusi itera SIDA bagahabwa imiti igabanya ubukana bwayo kandi abantu bashishikarizwa kwirinda ndetse kwipimisha byegerejwe abaturage kuko bisigaye binakorerwa no ku bigo nderabuzima.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Ngamije Daniel yatangaje ko gahunda zo kurandura Sida zihari ari zo kwirinda, kwipimisha no gutafa imiti neza ku bamaze kumenya ko banduye.
Yagize ati: ”U Rwanda rwihaye intego yo kuba mu mwaka wa 2030, aho 95% abantu bazaba bazi uko bahagaze, 95% by’abipimishije bagasanga baranduye bazaba bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA naho 95% byabo bafata imiti bakayinywa neza ku buryo bazaba bageze ku rwego rwo kutanduza.”
Mu kwizihiza uyu munsi kandi, inzego z’ubuzima zongeye kwibutsa abaturage by’umwihariko urubyiruko kwitabira kwisuzumisha kugira ngo bamenye uko bahagaze, basabwa kwirinda kuko virusi itera SIDA igihari.
Imibare igaragaraza ko mu Rwanda abantu basaga ibihumbi magana abiri bafata imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA kandi abenshi muri bo bakaba bayifata neza ku buryo virusi itakiboneka mu maraso bakaba batacyanduza.
Akarere ka Nyagatare ni ko kizihirijwemo umunsi mpuzamahanga wo kurwanya SIDA uyu mwaka wa 2021 kagizwe n’Imirenge 14, Utugali 106 n’imidugudu 628, kakagira ibitaro 1 by’Akarere , ibigo nderabuzima 20 n’amavuriro y’ingoboka 54, kakaba gatuwe n’abaturage bagera hafi ku bihumbi 700.
