Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje ko mu gihe Umugabane w’Afurika wajyaga ukoresha 99% by’inkingo ziturutse mu mahanga, kuri ubu wihaye intego ko bitarenze mu mwaka wa 2040 uzajya wikorera hejuru ya 60% by’inkingo ukenera.
Perezida Kagame yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 30 Ukwakira2021, mu kiganiro cyagarutse ku bukungu n’ubuzima ku Isi cyabereye i Roma mu Butaliyani aho yitabiriye Inama y’Ihuriro ry’Ibihugu Bikize ku Isi (G20).
Yagarutse ku masezerano u Rwanda na Senegal biherutse gusinyana n’Ikigo kizobereye ibyo gukora inkingo BionTech, yo kubaka inganda z’inkingo zizagira uruhare rukomeye mu kuziba icyo cyuho.
Ku wa Kabiri taliki ya 26 Ukwakira ni bwo u Rwanda na Senegal byasinye amasezerano y’ubufatanye na Banki y’u Burayi iteza imbere Ishoramari (EIB) hamwe n’Ikigo BioNTech, agamije koroshya ishyirwaho ry’inganda zikora inkingo n’imiti muri ibyo bihugu byombi.
Mu nama irimo kubera i Roma mu Butaliyani, Perezida Kagame yagaragaje ko ubufatanye bwu Rwanda na BionTech ndetse na EIB ari kimwe mu bisubizo birambye ku kibazo cy’ubusumbane mu isaranganywa ry’inkingo ku Isi.
Yagize ati: “Afurika itumiza hanze 99% by’inkingo ikenera. Twihaye intego y’uko mu 2040 tuzaba twikorera byibura 60% byazo. Muri iki cyumweru ni bwo Rwanda na Senegal byasinye amasezerano na BionTech yo kubaka uruganda rukora inkingo rukoresha ikoranabuhanga rya mRNA rukazatangira kubakwa hagati mu 2022. Ibyo bihugu bizagezwamo ikoranabuhanga n’ubumenyi ndetse na doze z’inkingo zizakorwa zikwirakwizwe muri Afurika. Iyi ni intambwe ikomeye yagizwemo uruhare rukomeye n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU).”
Perezida Kagame yagaragaje ko iyo ari intambwe ikomeye mu kuvugurura urwego rw’ubuzima ku mugabane, ku buryo ruzaba rugire ubushobozi bwo guhangana n’ibindi byorezo byazawibasira mu gihe kizaza.

Yakomoje ku buryo kuri ubu gahunda yo gusaranyanya inkingo yakajije umurego nubwo yatangiye biguru ntege, ashimira ibihugu byitanze mu gutanga inkingo zakwirakwijwe mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.
Yavuze ko muri ibyo bihugu harimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA), ibihugu bihuriye mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibindi, aboneraho guhamagarira ibihugu byibumbiye muri G20 kugira uruhare mu isaranganywa ry’inkingo za COVID-19 kugira ngo intego yo gukingira 70% by’abatuye Isi bitarenze umwaka utaha wa 2022 izagerweho.
Yagize ati “Icyorezo cya COVID-19 ntigishobora guhashywa hatabayeho gusaranganya inkingo ku buryo bungana kandi ni na cyo bisaba kugirango ubukungu buzahuke. Abanyafurika bagize 18% y’abatuye Isi bose, ariko doze z’inkingo zitageze no kuri 5% ni zo zimaze kugera ku mugabane wacu. Kuziba icyo cyuho birasaba ibintu 3 kandi ubushake bwa G20 muri byo ni ingenzi nkuko byagaragaye.”
Yakomeje agira ati: “Icya mbere, tugomba gukomeza gutanga inkingo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nta gucogora kugira ngo tuzagere ku ntego yo kuba twamaze gukingira 70% muri 2022 hagati…”
Umukuru w’Igihugu yongeye gushimangira akamaro ko gushyigikira no kongerera ubushobozi Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ndetse n’Ikigo gishinzwe gukumira no kurwanya Indwara muri Afurika (Africa CDC), bikazajyana no kongerera ubushobozi Ikigo Nyafurika gishinzwe Ubuziranenge bw’imiti (AMA).
Muri uru ruzinduko rwa Perezida Kagme rwatangiye ku wa Gatanu, Perezida Kagame yahuye n’abayobozi batandukanye. Uyu munsi ni bwo yakiriwe na Minisitiri w’intebe w’u Butaliyani Mario Draghi ari na cyo kiyoboye G20 muri iki gihe.
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Intumwa Idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni ku Bukungu budaheza mu Iterambere, Umwamikazi Máxima w’Ubuholandi, anabonana kandi na Perezida w’Inama y’u Burayi Charles Michel.
Uyu munsi yanitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika kugira ngo baganire ku nama izahuza iyi miryango yombi umwaka utaha. Iyi Nama yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron kuri Palazzo Farnese ahari Ambasade y’u Bufaransa i Roma.
Kuri uyu mugoroba, Perezida Kagame yitabiriye isangira ryateguwe na Perezida w’Ubutaliyani Sergio Mattarella mu rwego rwo kwakira Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma.
Ku munsi w’ejo mbere y’iyo nama, na bwo yabonanye n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango w’Ubucuruzi ku Isi (WTO), Dr. Ngozi Okonjo-Iweala.





















