Amakuru

Mu myaka itanu abatuye mu migi bazaba bikubye hafi inshuro ebyiri

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, avuga ko Leta yihaye intego ko mu kerekezo 2024 abatuye imigi bazaba bageze kuri 35% bavuye kuri 18.4% muri 2017.

Yabivuze ubwo yatangizaga inama ya gatatu y’imisi ibiri ihuje impuguke mu birebana n’imiturire n’iterambere ry’imigi ziturutse mu bihugu by’Afurika, n’Akarere hamwe n’inzego z’Ishami rya Loni rishinzwe imiturire (UN habitat), na Banki y’Isi.

Yunzemo ati, “Raporo mpuzamahanga ‘Global Status Report’ ya 2008, igaragaza ko kugira ngo igihugu kibe gifite ubukungu buciriritse, imiturire yo mu mugi iba igeze kuri 35%.”

Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti “Gushyira mu bikorwa gahunda nshya y’imiturire mu migi’’, abayitabiriye baraganira ku cyakorwa mu birebana no kuvugurura, imiturire iboneye muri Afurika ijyanye n’igishushanyombonera, imiturire mu migi n’ibindi.

Ku byerekeranye n’imiturire n’iterambere ry’imigi iboneye mu bihugu byo kuri uyu mugabane w’Afurika, Minisitiri Gatete yibukije impuguke mu bijyanye n’imiturire ko imiturire myiza yo mu migi ari amahirwe ashobora gukoreshwa mu guhanga akazi kadashingiye ku buhinzi, no guteza imbere imigi.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Chantal asanga insanganyamatsiko yatoranyijwe muri iyo nama, ijyanye n’imiturire iboneye y’Umujyi wa Kigali, avuga ko gukomeza kubaka Umujyi wa Kigali ujyanye n’igishushanyombonera biri mu rwego rw’imiturire myiza iboneye, irimo no guha amahirwe abagize urubyuruko bazabakomokaho ndetse bakazagira ubuzima bwiza, burimo no gufata neza ibidukikije n’ibinyabuzima, isuku n’ibindi.

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku miturire ‘UN Habitat,’ Maimunnah sheriff, yashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu guteza imbere urwego rw’imiturire, aho asanga bijyanye n’ikerekezo k’iterambere Abanyafuria bihaye, gikubiye muri gahunda ya 2063, n’izindi gahuda z’iterambere.

Ni naho ashingira yizeza ko ishami rya Loni ayoboye rizakomeza gukorana no kuba umufatanyabikorwa mwiza wa Leta y’u Rwanda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 + 16 =


IZASOMWE CYANE

To Top