Amakuru

Mu rubanza rwa Muhayimana humviswe abatangabuhamya

Kuri uyu wa Gatatu, urukiko rw’i Paris mu Bufaransa ruburanisha ibyaha mpanabyaha rwumvise abatangabuhamya bagizwe ahanini n’abagize uruhare mu bitero byagabwe mu bice binyuranye byo muri komini Gitesi ku Kibuye.

Babiri bakaba bafunzwe bakaba batanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga, abo ni Alexis Kabagema ufungiye i Muhanga wakatiwe imyaka 30 na Gaëtan Rutazihana ufungiye i Nyanza.

Undi ni Musabyimana Louis uzwi nka Mido we warangije igihano cy’igifungo cy’imyaka 14.

Uwitwa Kabagema Alexis yagarutse ku bitero yagiyemo byarimo Claude Muhayimana n’icyaguyemo umujandarume Mwafrika ku musozi wa Gitwa aho yateye grenade umusore wari mu bahungiye ku musozi akayifata akayimutera akaba ari we ihitana.

Ngo hari umujandarume wahise abwira Muhayimana Claude ngo akatishe imodoka ya Daihatsu yari atwaye ngo batayitera amabuye.

Uyu Kabagema ngo yanabonye iyi modoka iri hagati mu bari bagiye mu bitero. rero byatumye basubirayo barisuganya bihuza n’abandi bicanyi bo mu bice binyuranye.

Benda kugera ku musozi konseye Nambajimana François yabasabye kwambara mu ijosi amashara n’ibibabi by’ibiti ngo baticana ubwabo, ndetse bemeza uhura n’undi avuga ati Butare undi agasubiza ati Kibuye.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko Claude Muhayimana ari mu batangije ubwicanyi aho bari bari kuko yahabasanze ari kumwe n’abandi bakababaza niba bari babona ukuntu bica Abatutsi.

Aha ngo ni ho abari kumwe na Muhayimana biciye umukecuru witwa Nyiramagondo, umukobwa we ndetse n’umwuzukuru bari bazanye mu modoka babapakiranye n’ihene bari basahuye.

Uwitwa Gaëtan Rutazihana ufungiye muri gereza ya Nyanza we ibyo yavuze urukiko rwamugaragarije ko binyuranye n’ibyo yabwiye abajandarume b’Abafaransa bakoze iperereza kuri iyi dosiye.

Avuga ko ibyo yavuze byinshi yabyumviye mu ikusanyamakuru muri gereza ya Gisovu, abivuga nk’aho yabibonye kandi yarabyumvise mu ikusanyamakuru.

Aha yagize Ati “Hariya navuze ko nabonye Claude Muhayimana atwaye Daihatsu y’ubururu ndabasaba imbabazi nsaba n’Imana imbabazi kuko nabeshye.”

Uyu mugabo wasobanuye ko yafunguwe amaze kwemera ibyaha hakagaragara ko hari abantu bajugunywe mu cyobo rusange ku bitaro bya Kibuye, ashinjwa kugira uruhare mu iyicwa ryabo akatirwa gufungwa burundu.

Bamubajije impamvu yari yavuze ko Muhayimana yagize uruhare muri jenoside yibwira ko kuba yaratwaye Interahamwe mu modoka gusa nta ngaruka byamugiraho.

Ikindi ngo abeshya yari ataratangira gusenga.

Uwa 3 urukiko rwumvise ni Musabyimana Louis wakatiwe imyaka 14 kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko yarangije igihano.

Uyu yakoranye na Muhayimana Claude muri Guest House kuko mub1994 yari ahamaze imyaka 5.

Yagaragaje ko hari abantu biciwe aha bakoreraga harimo Munyankindi Anaclet bakoranaga ndetse n’uwari umucungamari wa Bralirwa Simon Masengesho wari uhacumbitse.

Yagaragaje kandi ko Muhayimana yagiye atwara abantu mu bitero byagabwe mu bice binyuranye bya Kibuye harimo na Bisesero.

Yavuze kandi ko imodoka Muhayimana Claude yatwaraga yari yarayisahuye ku mucuruzi bitaga Bongo Bongo banasahuye imifuka ya sima.

Urukiko rwagaragarije uyu mutangabuhamya ko mu isakwa ryakozwe kwa Muhayimana basanze afite nomero ye muri telefone ndetse na mesaje bandikiranye, yemera ko nyuma yo kuvugana n’abajandarume bakoraga iperereza Muhayimana yamuhamagaye amusaba kuzamuhanaguraho ibyaha ndetse yohereza na avocat we ngo amubwira ko bazamufasha guhunga akaza mu Bufaransa.

 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 + 14 =


To Top