Mu Rwanda hagiye gushyirwa ikicaro cy’abasomyi b’igitabo cya korowani

Umunya-Arabie Soudite uyobora ikigo cy’ubugiraneza (KSA), Dr. Khalid Al Hajaj, yatangaje ko yishimiye imiyoborere y’u Rwanda ku mpamvu z’uko nta dini kibogamiyeho kandi abayobozi bafatanya n’amadini n’amatorero arimo n’Idini ya Isilamu mu bikorwa bitandukanye bifitiye igihugu akamaro bityo ko bagiye gushyira ikicaro cy’abasomyi b’igitabo cya korowani mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Dr. yavuze ko amaze mu Rwanda batera inkunga ibikorwa byo gusoma igitabo gitagatifu cya Korowani gikoreshwa mu idini ya Isilam, yavuze ko guhitamo u Rwanda ari uko bashimye imiyoborere y’u Rwanda, ashimangira ko hatandukanye no mu bindi bihugu aho ubuyobozi mu gihe budashingiye ku madini budashobora kujya mu bikorwa by’idini ya Isilamu ku mugaragaro.

Ati “Twasanze iki gihugu ari igihugu kiza cyane, kibereye abakigana kandi cyakira ibyiza byose igihe bikizaniwe. Ni yo mpamvu twifuje guhitamo u Rwanda kugira ngo tubashe gutangamo inkunga, kuko u Rwanda ni igihugu kigendera mu mucyo, gifite n’ubuyobozi bwiza bityo kuba twakorera ahandi aho izina rya Korowani ryangijwe tubona atari inzira nziza kurusha uko twakorera mu gihugu kigifite umwimerere wacyo kandi gifite ineza yihariye.

Ikindi u Rwanda ni igihugu kiri hejuru cyane mu byegeranyo mpuzamahanga by’umuryango w’Abibumye mu bintu bitandukanye, byaba ari mu mikino imwe n’imwe mu buzima bwiza bw’abana n’ababyeyi, mu iterambere, mu bukungu. Ni igihugu gikwiye gushyirwamo imbaraga no gukorerwamo kuko gifite ejo hazaza heza.”

Dr. Khalid yavuze ko ku bw’ibyo nk’abaterankunga, bagiye gushyira ikicaro mu Rwanda cy’abasomyi b’igitabo cya korowani mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba kikazaba igihugu k’ikoraniro rya Korowani ku isi hose.

Mu butumwa bwe ku bayisilamu bo mu Rwanda, Dr. Khalid yabasabye kwitandukanya n’abitiranya idini ya Isilamu bakishora mu bikorwa by’ubuhezanguni bigamije kuvutsa ubuzima abandi, abibutsa icyo korowani ivuga ku mibanire myiza n’abandi bafite imyerere itandukanye nabo, muri Korowani igice cya gatanu umurongo wa 32, aho ubabwira ko uzaha ubuzima ikiremwamuntu kimwe azaba ahaye ubuzima inyoko muntu.

Ati “Uwo murongo uratwibutsa ko idini yacu ari idini itanga ubuzima, ntabwo ari idini ivutsa ubuzima. Ni idini y’amahoro, ni idini y’ubworoherane n’umutekano, muramenye ntimukurikire ibyo mwumva mu bitangazamakuru ryo hanze babashuka, nyamara idini ryanyu rihabanye n’ibyo mwumva hirya no hino ku Isi yacu.”

Bamwe mu bayoboke b’idini ya Isilamu bagiye bahabwa ubufasha n’abo baterankunga bamaze iminsi mu Rwanda muri gahunda y’amarushanwa yo gufata mu mutwe igitabo gitagatifu cya Korowani, bahamya ko idini yabo ishingiye ku rukundo, amahoro no kubana neza n’abandi bafite imyemerere itandukanye nk’uko icyo gitabo kibabwira.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 ⁄ 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top