Bwa mbere mu Rwanda hagiye kuba igitaramo cy’Amateka mu kuramya no guhimbaza Imana

Bwa mbere mu mateka nibwo mu Rwanda hagiye kuba igitaramo cyo kuramya no guhimbaza Imana kizahuriramo abahanzi bakomeye cyane hano mu Rwanda, muri Canada, leta zunze ubumzwe za Amerika, Sweden hamwe n’abavugabutumwa batandukanye.

Iki gitaramo kiswe Each One Reach One Concert giteganyijwe taliki ya 08 Werurwe 2020, kizahuriza hamwe abahanzi bakomeye mu ndirimbo zo guhimbaza Imana aho twavuga nk’umuhanzi Jake Meaney (USA), Israel Mbonyi (Rwanda), Marina Rose (USA), Gentil Misigaro (Canada), Evan Jarrell (USA), Patrick (Sweden), Adrien Misigaro (USA), Alarm Ministries (Rwanda), n’abandi benshi.

Marinna, Evan na Jake, bamwe mu bahanzi bazaba baturutse muri leta zunze ubumwe za Amerika

Uretse abahanzi bo kuramya no guhimbaza Imana bazataramana n’abazitabira iki gitaramo kuri uwo munsi, hazaba hari n’abavugabutumwa batandukanye aho twavuga nka Rev. Scott Dudley uzaba uturutse murusengero rwa Belpres, Washington ho muri Amerika hamwe na Apostle Alice Mignonne.

Apostle Mignonne ni umunyarwandakazi ndetse akaba ari nawe muyobozi w’Itorero rya Noble Family church akaba n’umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, washinzwe kuva mu mwaka wa 2006 ufite intego yo kubaka umuryango bigizwemo uruhare rukomeye n’umugore (Women Foundation Ministries).

Rev. Scott Dudley hamwe na Apostle Aalice Mignonne bazigisha ijambo ry’Imana kur’uyu munsi

MENYANIBI iganira n’umuhanzi Adrien Misigaro ari namwe wateguye iki gitaramo ndetse akaba ari umuyobozi wa Melody of New Hope, yavuze ko nubwo atari ibintu bitoroshye guhuriza hamwe aba bahanzi bose dore ko baba baturuka mu bice bitandukanye by’isi, ariko ari uburyo bwiza bwo gukora umurimo w’Imana ushobora guhindura abantu benshi bityo bakabasha gukiranuka bitewe n’ubutumwa buba buri mu ndirimbo zabo.

Adrien Misigaro ati:”Each One Reach One ni kimwe mu bikorwa bikomeye Melody of New Hope yarifite muri gahunda yayo y’uyu mwaka wa 2020. Nkuko dufite intego yo kwigisha no guhindura urubyiruko rukava mubiyobyabwenge n’ibindi byose bibangiriza ubuzima, twahisemo gutegura iki gitaramo cyo guhimbaza Imana bityo abazakitabira bakazabasha kumva ubutumwa bwiza bw’Imana no kubona ukuboko kwayo biturutse mu bakozi bayo b’amatorero atandukanye bazaba bahari.”

Alarm Ministries ikunzwe cyane mu Rwanda  hamwe n’Umuhanzi Patrick uzaturuka muri Sweden nabo bazaba habari

Adrien yakomeje avuga ko uretse iki gitaramo nyamukuru cyiswe Each One Reach One kizabera i Kigali, hateganyijwe ko itsinda hamwe n’abashyitsi ba Melody of New Hope bazazenguruka bimwe mu bice bitandukanye by’igihugu bakora ibitaramo cyane cyane mu bigo by’amashuri bityo bakumva ko ntakabuza urubyiruko hamwe n’abandi bantu bazabyitabira bazafashwa.

Uyu muhanzi yasoje ikiganiro twagiranye avuga ko udushya ari twinshi cyane muri iki gitaramo bityo abazabasha kwitabira bakazabona ama surprises menshi batazibagirwa.

Gentil Misigaro,Adrien Misigaro na Israel Mbonyi nabo ni bamwe mubazaba bahari

Twakubwira ko iki gitaramo cyiswe Each One Reach One Live Concert kizaba taliki ya 08/03/2020 ku Intare Conference Arena, iherereye i Rusororo mu mujyi wa Kigali.

Ku bijyanye n’ibiciro hamwe nuko umuntu yabona ticket yo kujya muri iki gitaramo, yaba mu buryo bwo kuyagura online cyangwa aho bayasanga, abashinzwe kugitegura batangaje ko muzabimenyeshwa mu minsi ya Vuba.

Melody of New Hope (MNH) ni umuryango ugamije gufasha urubyiruko kureka no kuva mu biyobyabwenge. Uyu muryango ubarizwamo abahanzi batandukanye yaba abari mu Rwanda no mu mahanga, Urubyiruko rutandukanye n’abandi aho intego yabo ariyo kwigisha no gukora ibikorwa byahindura bagenzi babo cyane cyane urubyiruko kureka ibiyobyabwenge aho batambutsa ubutumwa bwabo binyuze mu ndirimbo.

Tumukunde Dodos

MENYANIBI.RW

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 10 =


IZASOMWE CYANE

To Top