Kuva kuri uyu wa Kabiri tariki 03 kugeza 05 Nzeri 2019 mu Rwanda harabera inama y’inteko rusange y’ ishyirahamwe ry’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Games Federation” (CGF).
Iyi nama ibereye mu Rwanda mu gihe hizihizwa imyaka 10 u Rwanda rwemerewe kwinjira mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth”. Igihugu cy’u Rwanda kandi kikaba kizanakira inama y’Abakuru b’Ibihugu muri uyu muryango “CHOGM” umwaka utaha wa 2020.
Muri iyi nama izabera muri Kigali Convention Centre hazigirwamo ibintu bitandukanye birimo amatora y’inzego zitandukanye muri iri shyirahamwe ndetse no kurebera hamwe gahunda y’ibikorwa kugeza muri 2022 ubwo hazaba imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.
Perezida w’ishyirahamwe ry’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Games Federation”, Louise Martin mu kiganiro n’abanyamakuru tariki 02 Nzeri 2019 yatangaje ko bishimiye kuba bari mu Rwanda kandi yizera ko inama izagenda neza.
Yakomeje avuga ko kandi iyi nama izaba umwanya mwiza wo kuganira ku byakorwa mu rwego rwo kwitegura imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza “Commonwealth Games 2022” izabera mu mujyi wa Birmingham mu Bwongereza.
Minisitiri w’Umuco na Siporo mu Rwanda “MINISPOC”, Nyirasafari Esperance yatangaje ko ari intambwe ikomeye ku Rwanda kwakira inama nk’iyi ko ari umusingi ukomeye mu iterambere rya siporo kandi ko ari n’umwanya wo gusangira intego z’uyu muryango mu bijyanye no guteza imbere siporo.
Muri Werurwe 2017 mu Rwanda hari habereye inama y’ibihugu 18 by’ Afurika byibumbiye mu ishyirahamwe ry’imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.
