Mudathiru na bagenzi be basabiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rwa Gisirikare rukorera i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, kuri uyu wa Mbere rwafashe umwanzuro w’uko abantu 25 barimo Rtd Maj Mudathiru bafungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ubushinjacyaha bwa gisirikare bushinja aba bantu ibyaha binyuranye birimo kurema umutwe w’abagizi ba nabi,kwinjira mu mutwe yitwaje intwaro, kugirira nabi ubutegetsi bw’u Rwanda kugirana umubano n’ibihugu by’amahanga hagamijwe gushoza intambara,bakoreye mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abo bantu uko ari 25 batangiye kwitaba urikiko rwa gisirikare ku itariki 2 Ukwakira, baburana ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

Umucamanza yavuze ko hari impamvu zikomeye zituma hakekwa ko ibyo byaha babikoze, ategeka ko bakomeza bafungwa  iminsi 30 kugeza igihe urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi.

Ubwo baherukaga mu rukiko,bose bari barasabye ko barekurwa bakaburana badafunze kuko bavuga ko batatoroka ubutabera kandi bakaba bafite aho babarizwa hazwi. Mu gihe Abarundi 4 bari muri abo, bo basabaga guhabwa ubuhungiro batinya ko baramutse basubiye mu gihugu cyabo umutekano wabo wahungabana.

Abo bantu uko ari 25 hari ibyaha bemera ariko hakaba nibyo bahakana,ubushinjacyaha bwa gisirikare bukaba bwari gufungwa ukwezi kugira ngo hakorwe iperereza rihagije ku byaha bashinjwa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
40 ⁄ 20 =


IZASOMWE CYANE

To Top