Mufti Hitimana yasabye abayisilamu kwirinda kujya ahari icyorezo cya ebola

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, yabwiye abayisilamu bose bo mu Rwanda kugira uruhare mu kwirinda icyorezo cya ebola, bakareka kujya aho kiri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bakagenza uko Intumwa Mohammed yababwiye kuho bumvise icyorezo mu kwirinda kugikwirakwiza.

Yabitangaje kuwa 11 Kanama 2019 ubwo abayisilamu bose ku Isi no mu Rwanda bitabiraga ibirori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Irayidi y’Igitambo, Eid-el-Adhha, umunsi ukomeye mu kwemera kw’Idini ya Isilamu aho bigira kuri Aburahamu n’umwana we Isaka bagaragarije Imana ukwemera gushikamye, ubwo Imana yasabaga Aburahamu gutamba Isaka ari nawe mwana w’ikinege yari afite kandi yari amubonye ageze mu za bukuru, bagasabwa gutanga igitambo k’itungo mu bushobozi bwa buri wese.

Yagize ati “Mu by’ukuri, ni ngombwa ko twagombaga kuvuga ku ndwara ya ebola, bitewe n’ikibazo cyabaye mu gihugu cy’abaturanyi. Birashoboka nge cyangwa wowe ushobora kugira icyo ukenerayo kandi ni ngombwa ni n’uburenganzira kukibona.

Ariko icyo gihe ugomba kumenya uburyo witwara cyane ko iyo ndwara bigaragara ko ari indwara yandura mu buryo bwihuse cyane, bityo rero abantu baba bagomba kugirwa inama no kumenya uburyo bayirinda ndetse n’aho ivugwa igihe ugiyeyo ukamenya uburyo ugomba kuhitwara”.

Yunzemo ati “Ntugende usabana cyane, nk’uko mubizi ababizobereye batubwiye ko yandurira no mu matembabuzi, no mu byuya no mu mwuka (urimo amacandwe). Ubwo rero cya kintu cyacu kijyanye no gusabana cyane abantu baba bagomba kukigabanya muri ibi bihe cyane twugarijwe.”

Mufti yavuze ko by’umwihariko abayisilamu bari mu mujyi wa Rubavu mu Burengerazuba bagomba kwibuka ko icyorezo cya Ebola kitareba idini iyo kigiye gufata umuntu ahubwo kireba uwaciye mu nzira cyanduriramo.

Ati “Icyo tuvuga rero ni ukuvuga ngo buri muntu wese ushaka kugira ngo wenda abe yagenda muri ako gace, tubishingiye ku mvugo Intumwa yacu Mohammed, aho yatubwiye ngo nimuramuka mwumvise icyorezo irunaka muzahine akarenge, muzagabanye kujyayo.

Nta bwo ari ikintu gisanzwe rero, n’iyo wanajyayo bibaye ngombwa, kuko birashoboka, ariko umenye uburyo ugomba kwitwara mu bijyanye no kwegerana n’abantu, mu gusabana, guhoberana n’ibindi.”

Umunsi w’irayidi y’igitambo, uba wiganjemo igikorwa cyo gutanga igitambo, bikaba itegeko mu idini ya Isilamu nk’umuhango cyangwa umugenzo watangijwe n’umukurambere w’Abayisilamu Aburahamu, Intumwa y’Imana Muhammad nawe yabonaga ubutumwa buturutse ku Mana Rurema akamutegeka ko wakomeza kugeza ku mperuka.

Umuyisilamu wabashije kubona igitambo, ihene cyangwa inka, akigabanyamo ibice bitatu, igice kimwe kigasigara iwe, ikindi gice kikajya mu baturanyi be abo ari bo bose nubwo baba badahuje ukwemera, ikindi gice kikajya ku bakene batishoboye.

Umwe mu bayisilamu, Asouman Nory, yabwiye Imvaho Nshya ko asaba abandi bayisilamu kumufasha akabona igitambo kuko umunsi mukuru urinze ugera atarabona igitambo Imana isaba.

Ku kijyanye no kwirinda Ebola, yagize ati  ‘Mwirinde gusuhuzanya kuko icyorezo kiba ari icyorezo. Kiraza ku isi yose na hano gishobora kutumara twese, nko guhana intoki, hazamo ibyuya kandi ngo tugane ibigo nderabuzima hakiri kare mu gihe duketse ibyo bimenyetso.”

Mu gihugu hose hateganyijwe kubagwa inka zirenga 1000 zifite agaciro ka miriyoni 550 z’amafaranga y’u Rwanda n’ihene 1500 zifite agaciro ka miriyoni 56.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 5 =


IZASOMWE CYANE

To Top