Tariki 8-10 Gashyantare 2019, ni bwo u Rwanda rwakiriye igikombe k’Isi kirimo kugenda gitemberezwa mu bihugu bitandukanye muri gahunda yiswe “ICC Cricket World Cup Trophy Tour”, akaba ari ku nshuro ya mbere cyari kihageze.
Mugarura Eddy, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Cricket mu Rwanda (RCA) atangaza ko bishimiye kuba baragize amahirwe yo kwakira iki gikombe k’Isi. Ahamya ko bitazagarukira aho gusa ahubwo ko hari byinshi bazungukiramo.
Ati “Kuba twarakiriye iki gikombe ni ibintu bishimishije kandi ni agahigo duciye. Muri cricket twihaye intego yo kuba ikitegererezo ku mashyirahamwe y’imikino, tukagerageza gukora ibisa nk’aho bigora abandi. U Rwanda rumaze imyaka 18 rukina Cricket, ibi ni uguha agaciro iyi myaka 18 tumaze dukina uyu mukino.”

Mugarura Eddy Perezida wa RCA wa kabiri (uhereye ibumoso) kumwe n’abandi bafite aho bahuriye n’uyu mukino
Avuga ko kwakira iki gikombe k’Isi, bizera ko bizatera ishyaka abana bakiri bato gutekereza kuzakina iyi mikino y’igikombe k’Isi.
Ati “Twateye amatsiko abana bakiri bato yo kuzakina igikombe k’Isi, iyo ufite intego uyibona biroroha kuyigeraho ariko iyo udafite aho aho ushaka kugera biragoye, abana bato baracyafite amahirwe yo kuzakina imikino y’igikombe k’Isi, twashyizeho umuhigo ko tuzitabira iyi mikino y’igikombe k’Isi cyo mu 2032.”
Uyu muyobozi avuga ko kwakira iki gikombe k’Isi, hari icyo bizafasha mu rwego rwo kumenyekanisha uyu mukino mu Rwanda. Ati “U Rwanda ruraza kunguka byinshi muri uru rugendo rw’igikombe k’Isi, icya mbere ni ukumenyekanisha umukino wa Cricket, haba imbere mu gihugu ariko no mu karere kumenya ko u Rwanda rukina Cricket.”
Mu bikorwa byabayeho, ku munsi wa mbere, iki gikombe k’Isi cyakiriwe ku kibuga k’Indege na Ambasaderi w’u Bwongereza, Joane Lomas, ari kumwe na Mugarura Eddy, Perezida wa RCA. Cyaje kwakirwa na Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Esperance.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Nyirasafari Esperance (ibumoso) ari kumwe na Ambasaderi w’u Bwongereza Joane Lamos
Tariki 09 Gashyantare 2019, hafashwe amafoto atandukanye kuri Kigali Convention Center, ndetse no ku Ngoro y’Amateka yo kubohoza Igihugu nyuma yaho kijyanwa i Gahanga ahabereye n’umukino.
Uru rugendo rw’igikombe k’Isi mu Rwanda, rwasojwe habaho umuhango wo gutanga ibihembo ku bitwaye neza muri uyu mukino wa Cricket.
Iki gikombe k’Isi cyaje mu Rwanda nyuma y’uko cyari kivuye muri Afurika y’Epfo, kuva tariki 29 Mutarama kugeza 7 Gashyantare 2019. Nyuma y’u Rwanda, cyahise kerekeza muri Nigeria.
Uru rugendo rw’igikombe k’Isi ruzamara amezi 9, rwatangiriye ku kicaro gikuru cya ICC i Dubai tariki 27 Kanama 2018, biteganyijwe ko kizagera mu bindi bihugu birimo, Oman, USA, the West Indies, Sri Lanka, Pakistan, Bangladesh, Nepal, India, New Zealand, Australia, Kenya, Nigeria, u Bufaransa, u Bubiligi, u Buholandi n’u Budage.
Imikino ya nyuma y’igikombe, “2019 ICC World Cup”, izabera muri Wales n’u Bwongereza kuva tariki 30 Gicurasi kugeza 14 Nyakanga 2019.

Uwamahoro Cathia ari kumwe na Dusingizimana Eric bombi bafite uduhigo bashyizeho muri uyu mukino wa Cricket

Uwamahoro Cathia (hagati) ni we wazanye igikombe k’Isi kuri Sitade Amahoro

Ubwo Minisitiri wa Siporo n’Umuco, Nyirasafari Esperance yakiraga igikombe k’Isi cya Cricket

Bizimana Festus, Visi Perezida wa Komite y’igihugu Olempike nawe ari mu bakiriye iki gikombe k’Isi

Ambasaderi w’u Bwongereza, Joane Lomas ari kumwe na Mugarura Eddy, Perezida wa RCA
