Mugisha Moise usanzwe ari umukinnyi w’ikipe ya Fly iterwa inkunga na SKOL muri Nyakanga 2019 agomba kwerekeza mu Bufaransa aho azajya gukina nk’uwabigize umwuga mu ikipe ya Les Sables Vendée CC.
Iyi kipe ya Les Sables Vendée CC yahoze yitwa Pays des Olonnes Cycliste Côte de Lumière ikaba inakinamo umukinnyi na we ukomoka mu Rwanda, Uwizeye Jean Claude wazamukiye mu ikipe ya Les Amis Sportif y’i Rwamagana akaba ari umwaka wa kabiri arimo kuyikinira aho yayigezemo muri 2018 ari kumwe na Ndayisenga Valens.
Iyi kipe yifuje Mugisha nyuma ya Tour du Rwanda 2019 yabaye tariki 24 Gashyantare kugeza 03 Werurwe 2019 ariko atinda kubona ibyangombwa.
Ubwo yaganiraga n’Imvaho Nshya tariki 26 Kamena 2019, Mugisha yavuze ko yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kwinjira mu Bufaransa akaba azagenda tariki 12 Nyakanga 2019.
Yakomeje avuga ko ari amahirwe kuri we kuba agiye gukinira ku mugabane w’u Burayi kuko bizamufasha kuzamura urwego ku buryo yava no muri iriya kipe akaba yakwerekeza mu yindi ikomeye.
Mugisha Moise ubu ufite imyaka 22 y’amavuko yavukiye mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze, Intara y’Amajyaruguru. Yageze mu ikipe ya Fly muri Kamena 2017. Muri 2018 yitabiriye Tour du Rwanda 2018 abasha gusoza mu bakinnyi 10 ba mbere.
Muri 2019 yarigaragaje cyane dore ko yegukanye intera mu isiganwa ry’Afurika mu batarengeje imyaka 23 ryabereye muri Cameroun “Tour de l’Espoir 2019”. Yanegukanye umudari wa Feza ari kumwe na begenzi mu gusiganwa n’isaha nk’ikipe “Team Time Trial” muri shampiyona y’Afurika yebereye muri Ethiopia.
