Mujyanama Claude uzwi nka TMC wo mu itsinda rya Dream Boys ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 25 Gashyantare 2020 yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abakundaga iri tsinda n’uyu muhanzi by’umwihariko batekereza ko agiye ubutazagaruka akaba atumye itsinda rigiye gusenyuka.
Kuva mu minsi ishize havuzwe byinshi ku mubano wa Dream Boys, ndetse binateza umwuka mubi muri iri tsinda, abakurikiranira hafi iby’umuziki bagahamya ko iri tsinda riri mu marembera.
Uyu mwuka wazamutse ubwo TMC yari amaze kumurika igitabo cy’ubushakashatsi yari yarakoze arangiza ikiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Icyo gihe mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru yavuze ko yifuza gukomeza amasomo ye ariko byaba byiza akiga hanze y’u Rwanda.
Nyuma y’aya magambo abantu banyuranye batangiye kubona ko abagize Dream Boys badahuje intego ndetse bitizwa umurindi nuko nyuma buri wese muri iri tsinda yatangiye kwikorana umuziki ku giti ke.
Platini yahinduye izina yitwa P uyu akaba yarasohoye indirimbo zinyuranye wenyine atari kumwe na TMC mu gihe n’undi nawe hari izo yakoze wenyine.
Muri iyi minsi Platini ari kugaragara wenyine mu kazi ka Tour du Rwanda aho ari gukorana na CANAL+ benshi bari batangiye kwibaza igihatse ibi byose.
Kugeza ubu TMC yamaze kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hakaba hari n’amakuru ahamya ko uyu muhanzi atazagaruka mu Rwanda ukundi ahubwo agiye gushaka uko yakomerezayo amasomo ye.
Icyakora ubwo yahagurukaga i Kanombe TMC mu butumwa bugufi yatanze yashimangiye ko nubwo agiye muri Amerika ariko atagiye burundu.
Uyu muhanzi yagize ati “Ngiye muri Amerika muri gahunda zange, mugenzi wange Platini arabizi yewe nta n’ikibazo na kimwe gihari.”
Yakomeje agira ati: “Gahunda zange nizirangira nzagaruka kandi si kera, wenda bizanafata icyumweru kimwe.”
Gusa nubwo TMC avuga ko atagiye guhera muri Amerika ku mbuga nkoranyambaga benshi si ko babifata bitewe nuko umwuka wari uhagaze mu itsinda.
Dream Boys ni itsinda ry’umuziki rigizwe n’abasore babiri aribo Mujyanama Claude uzwi nka TMC ndetse na Nemeye Platini wamenyekanye nka Platini.
Aba basore bamaze imyaka irenga icumi bakorana umuziki bakunzwe mu ndirimbo zinyuranye cyane ko bafite album zirenga esheshatu zose zamaze gusohoka ndetse bamurikiye abakunzi babo.
