Ni Muntu Ki

Mukantabana Seraphine ni muntu ki?

Mukantabana Seraphine yavutse taliki 23 Mata 1961, avukira mu Karere ka Rusizi (Cyangugu). Mu 1994 yahungiye mu cyahoze ari Zaire mu nkambi ya Kibumba, mu byo adashobora kwibagirwa; ni urugendo rw’amaguru we n’izindi mpunzi bakoze bava muri Zaire (Kongo-Kinshasa) berekeza muri Congo-Brazaville mu 1997.

Ageze muri Kongo-Brazaville, guverinoma y’icyo gihugu yemereye impunzi z’Abanyarwanda kwishyira hamwe maze azibera umuyobozi ahereye 1998-2011.

Muri Kamena 2011; nibwo Mukantabana Seraphine yatahutse mu Rwanda avuye mu buhungiro nyuma y’imyaka 17 yari amaze ari impunzi.

Nyuma y’amezi atatu gusa, yahawe akazi muri Ministeri y’imicungire y’ibiza no gucyura impunzi, nyuma yaho agirwa Komiseri muri Komisiyo yo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ku rugerero, muri 2013 agirwa Minisitiri w’ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR).

Iki cyizere yagiriwe akigera mu Rwanda ngo cyatunguye cyane impunzi  ku buryo zimwe zamuhamagaraga zimumenyesha ko zifashe icyemezo cyo gutaha.

Ati, “Igihugu cyacu gifite umwihariko wo kugira abaturage benshi babaye impunzi, buri wese azi uburyo ubuhunzi ari bubi, nta muntu n’umwe ukwiye kuguma mu buhungiro kandi iwabo ari amahoro, niyo waba utunze ibya mirenge ukenera umutekano w’ibyawe. Ndasaba bagenzi banjye gutaha, abafite imirimo hanze bagahabwa ibyangombwa bagakomeza ubucuruzi bwabo nta kibazo.”

Uko yakiriye kugirwa Minisitiri

“Byonyine gukora mu kiganza cya Perezida Kagame numvise ari ibintu bidasanzwe! Nahise numva ubutware, n’icyubahiro mpawe ubwo yanyifurizaga imirimo myiza. Ubu iwanjye barishimye cyane, gusa dufite akoba (ubwoba) twibaza uko tuzasohoza inshingano twahawe.”

“Byarantunguye cyane ariko ntekereza ko bambonyemo ubushobozi, ntaha mu gihugu nta kintu nijejwe ko nahabwa umwanya runaka, ndagira ngo mbwire izindi mpunzi ko hari byinshi byo gukora mu Rwanda.”

Seraphine Mukantabana yabyawe na Shyirambere Lambert na Kabera Monique, nubwo yavukiye i Cyangugu (Ubu ni mu Karere ka Rusizi, Intara y’Iburengerazuba), yakuriye i Kigali mu Kiyovu kuko yahageze mu 1966.

Yize amashuri abanza, ayisumbuye ndetse yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda uhereye mu 1983-1988 yiga mu ishami ry’uburezi.

Nyuma yaje guhabwa akazi muri Lycée de Kigali, aba  umuyobozi w’amasomo (Prefet des études) kuva 1988-1994.

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe rihagarika Madame Mukantabana Seraphine ku mwanya wa Perezida wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusubiza mu Buzima Busanzwe abari abasirikari, ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, kuwa 29 Ukuboza 2019.

Ni umwanya yariho kuva mu mwaka wa 2017, mbere yaho akaba yari Minisitiri w’Imicungire y’Ibiza no Gucyura Impunzi kuva muri 2013, umwanya yahawe hashize imyaka ibiri avuye mu buhungiro, aho yari umuyobozi w’impunzi muri Congo-Brazaville.

Gutahuka agahabwa umwanya wa Minisitiri, kuri we ni ikimenyetso ko mu Rwanda nta vangura kandi ubwiyunge ngo bwagezweho.

Icyo gihe yabwiye Ikinyamakuru Izuba Rirashe ati, “Kuva mbaye Minisitiri, hari impunzi nyinshi zimaze kumpamagara zimbwira ko zigiye gutaha, abenshi byarabatunguye, ntibumvaga ko bishoboka. Ndabasaba rwose kureka kwirirwa bazerera mu nkambi no mu mashyamba bagataha, abakoze ibyaha bakabihanirwa; abere bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.”

Nyuma ye umubare w’Abanyarwanda batahuka bava mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kwiyongera, uyu mwaka hakaba haraje benshi nyuma y’aho Perezida mushya w’icyo gihugu Felix Tshisekedi afatiye ubutegetsi akiha intego yo gutsimbura imitwe y’inyeshyamba zirimo iz’abanyamahanga imaze imyaka myinshi ku butaka bwa Congo.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 × 28 =


To Top