Mukunzi wahawe shampiyona y’igihugu ya Volleyball ni muntu ki?

Mukunzi Christophe ni we mukinnyi uherutse guhabwa igihembo cy’uwahize abandi muri shampiyona y’igihugu ya Volleyball mu bagabo y’umwaka w’imikino wa 2018-2019.

Uyu mukinnyi usanzwe ari kapiteni wungirije muri REG VC yagize uruhare runini mu gufasha ikipe ye gukora amateka yo kwegukana igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka wa 2019.

Mukunzi ni  kapiteni w’ikipe y’igihugu nkuru ya Volleyball y’abagabo, ni umwe mu bakinnyi babashije gutwara igikombe cya shampiyona inshuro ebyiri yikurikirana mu makipe abiri atandukanye. Yari yatwaye iki gikombe ubwo yakiniraga Gisagara VC mu 2018.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’Imvaho Nshya, yagize byinshi atangaza ku buzima bwe ndetse nk’umukinnyi ukina Volleyball nk’uwabigize umwuga.

MUKUNZI NI MUNTU KI?

Yabonye izuba tariki 08 Gashyantare 1989, avukira mu Murenge wa Birambo, Akarere ka Karongi. Ni umwana wa 2 mu muryango w’abana 4 b’abahungu, bavuka kuri Nibasenge Veronique na nyakwigendera, Gasarasi Mathias.

Afite uburebure bwa metero imwe na santimetero mirongo ikenda (1,90 m), akaba apima ibiro 85. Yashakanye na Muhizi Giramata Nice, bakaba bamaze kubyarana umwana w’imfura, witwa Kian Ryker Gabirwa Mukunzi.

Yize amashuri abanza muri GS Rubengera, ku kibuye. Mu 2004, nibwo yatangiye amashuri yisumbuye y’ikiciro rusange muri ES St Joseph Birambo, mu Karere ka Karongi. Yakomereje amashuri y’ikiciro cya kabiri kisumbuye mu kigo cya Isetar Runda, giherereye mu Karere ka Kamonyi, (2007-2009), ahiga ibijyanye n’ubwubatsi.

Yaje kwiga muri Kaminuza i Masoro, ariko kubera ko yahise yinjira mu gukina Volleyball nk’uwabigize umwuga, nta bwo yabashije kubikomeza. Gusa kuri ubu, yagize amahirwe yo kuyasubukura bityo akaba arimo kwiga umwaka wa kabiri muri Kaminuza ya Kigali, aho yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga (IT).

YATANGIYE AKINA UMUPIRA W’AMAGURU

Mukunzi avuga ko na we yakuze akina umupira w’amaguru, gusa yaje gufata ikemezo cyo kuwugendera kure kubera ko yasanze abawukina bakunze guhura n’imvune akenshi bavunwe n’abantu baba basanzwe bari n’inshuti.

Ati “Nk’abandi bana bose natangiye nkina umupira w’amaguru, ariko ikintu cyatumye mva mu mupira w’amaguru, urabona mu mupira w’amaguru umuntu arakuvuna kandi mwari inshuti, mwahoranaga ariko mwahura mu kibuga wenda kubera gushaka gutsinda cyangwa iki, ukabona umuntu arakuvunnye, ni cyo kintu cyatumye mpunga umupira w’amaguru.”

UKO YATANGIYE GUKINA VOLLEYBALL KUGEZA AHO AGEZE UBU

Mukunzi avuga ko Volleyball yari asanzwe akunda kuyireba, nyuma yaho yaje guhitamo kuyikina kuko yabona yaba nziza. Ati “Volleyball nakundaga kuyireba kuko twari duturanye n’ikigo cy’amashuri yisumbuye bagiraga Volleyball itari ku rwego rwo hejuru cyane ariko igerageza, mbona Volleyball ni umukino ushobora kuryoha.”

Nyuma y’uko yari atangiye amashuri y’ikiciro rusange cy’amashuri yisumbuye muri ES Birambo, avuga ko yahasanze ikipe ya Volleyball, atangira mu mwaka wa mbere atoragura imipira nk’abandi bose, gusa yageze mu mwaka wa 3 ashobora gukinira ikipe y’ikigo mu kiciro rusange (Tronc Commun).

Mu 2007, ubwo yigaga mu mashuri y’ikiciro cya kabiri kisumbuye muri ISETAR, nibwo yaje gushimwa n’uwahoze ari umutoza wa Kigali Volleyball Club, Nsengiyumva Jean Marie.

Yamubonye ubwo bakinaga imikino ihuza ibigo by’amashuri yisumbuye “Interscolaire”. Ati “KVC bambona twari twakinnye na St André yari ikipe nziza ariko turayitsinda, umutoza wa KVC yari Jean Marie, arambwira ngo uzaze kuri Rafiki.”

Gusa ageze muri KVC yahasanze abakinnyi bari bakomeye barimo; Laurence n’abandi banyamahanga bagera kuri 4, abona ko bamushaka cyane ahitamo kwisubirira ku ishuri ntiyahagaruka.

Yongeye kuyigarukamo, atangira kwitozanya n’ikipe akajya ajyana nayo aho igiye buri gihe, yaje gutangiye gukinira KVC mu 2008, ari nabwo yahawe ikarita ya shampiyona.

Mu myaka ibiri yayikiniye (2008-2010), yayifashije gutwara ibikombe birimo; iki rushanwa rya Carre d’AS ndetse na “KAVC Memorial Tournament”, ryabereye i Kampala muri Uganda mu 2009.

Yavuye muri KVC yerekeza muri Tarsana Club yo muri Libya mu Kwakira 2010, ayikinira igice cy’umwaka, kuko haje kuba ibibazo by’intambara maze agaruka mu Rwanda, asubira muri KVC ayikinira umwaka umwe (2011).

Yongeye kuhava yerekeza muri Blida Club yo muri Algeria ayikinira umwaka umwe (2011-2012). Mu 2012-2013, yasinye muri Al Arabi Sports Club yo muri Qatar.

Yongeye gusubira muri Algeria asinya mu ikipe ya El Fanar Ain-Azel Club. Nta bwo yahatinze kuko yaje kwerekeza muri Payas Belediye Sport Club yo muri Turukiya muri 2017, ayikinira imyaka ibiri, gusa yahagiriye ikibazo k’imvune y’ivi bituma agaruka mu Rwanda.

Yaje kujya kwivuza muri Bulgaria yahagiriye amahirwe maze ahabona ikipe asinya muri Marek Union-Ivkoni yo muri iki gihugu ayikinira igice cya kabiri cya shampiyona, irangiye agaruka mu Rwanda.

Yongeye kubona amahirwe yo kujya gukina mu ikipe ya Al-Mooj VC, yo muri Arabie Soudite (2017-2018), ayikinira igice cy’umwaka agaruka mu Rwanda kubera impamvu z’umuryango we, aho yiteguraga kubyara umwana we w’imfura.

Muri uwo mwaka w’imikino wa 2017-2018, yasinye muri Gisagara amasezerano y’umwaka umwe.  Mu mwaka wakurikiyeho wa 2018-2019, yasinye imyaka ibiri muri REG VC, ari nayo akinira kugeza ubu.

YAKINIYE IKIPE Y’IGIHUGU BWA MBERE MU 2010

Mukunzi wakuze afata Nsabimana Eric ‘Machine’, nk’ikitegererezo avuga ko yatangiye akinira ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23, mu 2010, yitabiriye imikino y’Afurika “2010 Africa U23 Championships”, yabereye muri Libya. Iyi kipe yari abereye kapiteni yabashije gusoreza ku mwanya wa 4.

Yaje guhamagarwa bwa mbere mu ikipe y’igihugu nkuru mu 2011, anagirwa kapiteni, ubwo bitabiraga imikino y’Akarere ka 5 yabereye mu Rwanda, maze ibasha no gutwara igikombe itsinze Kenya ku mukino wa nyuma.

Ibi byaje guhesha u Rwanda itike yo gukina imikino ya All Africa Games yabereye i Maputo, Mozambique, aho rwabashije gusoreza ku mwanya wa 4.

Mukunzi yari mu ikipe y’igihugu yegukanye umwanya wa kabiri inyuma ya Kenya, mu mikino y’Akarere ka 5, yabereye i Kigali mu 2013. Iyi kipe kandi yaje no guhatanira itike y’imikino y’igikombe k’Isi “FIVB World Championships”, yabereye muri Cameroun, ibasha gusoreza ku mwanya wa 3.

Uyu kapiteni yari mu ikipe y’igihugu yitabiriye imikino ya “2015 All-Africa Games” yabereye muri Congo Brazzaville, aho u Rwanda rwabaye urwa 4.

Yafashije ikipe y’igihugu gusoreza ku mwanya wa kabiri, inyuma ya Kenya mu mikino y’Akarere ka 5, yabereye i Kigali mu 2017, ndetse ibona n’itike y’imikino y’igikombe cy’Afurika yabereye mu Misiri, gusa nta bwo yabashije kwitabira kubera ikibazo k’imvune.

Mukunzi utarasiba guhamagarwa mu ikipe y’igihugu, ni umwe mu bakinnyi bitezweho gufasha iyi kipe kuzitwara neza mu mikino y’irushanwa ry’akarere ka 5, igiye kubera muri Kenya kuva tariki 02 kugeza 09 Kamena 2019, mu rwego rwo gushaka itike y’imikino y’Afurika “All African Games 2019”, izabera muri Maroc.

Mukunzi Christophe ashimira Nsabimana Eric ‘Machine’ ndetse n’umutoza Nsengiyumva Jean Marie, ku bw’uruhare bagize mu kuba ageze ku rwego ariho kugeza ubu.

Agira inama urubyiruko ruzamuka kubanza kumva ko kuzamura urwego rwabo rw’imikinire ari cyo cya mbere bakirinda gushyira imbere ibintu (amafaranga) kuko byanze bikunze igihe kiragera bikaza.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 × 12 =


IZASOMWE CYANE

To Top