Murenzi Kizito Romain ni umwe mu bakinnyi bari mu ikipe y’igihugu y’abahungu batarengeje imyaka 16 yegukanye umwanya wa 5 mu mikino y’igikombe cy’Afurika “FIBA U16 African Championship 2019” yabereye i Praia muri Cape Verde kuva tariki 05 kugeza 14 Nyakanga 2019.
Mu kiganiro yagiranye nikinyamakuru cy’Imvaho Nshya ari nacyo dukesha iyi nkuru, Murenzi ufite imyaka 16 usanzwe ukinira Elite Celtics BBC yo muri shampiyona y’abato batarengeje imyaka 17 “Elite Ligue”, yatangaje ko iyi mikino y’Afurika yamweretse ko akeneye kongera imyitozo kurenza ku yo yajyaga akora.
Yagize ati: “Mu bintu nigiye muri iyi mikino byo ni byinshi cyane ariko buriya iyo ubona urimo gutsindwa ni uko mu byo ukora mu myitozo hari icyo uba ukeneye kongera, ikiruta byose ni uko nkwiriye gukora cyane byikubye ku nshuro nakoraga.”
Akomeza agira ati: “Ikintu cya mbere nkuye muri ariya marushanwa, ni ugukora cyane, abakinnyi twahuye na bo nk’abo mu bihugu birimo Guinea na Cote d’Ivoire baba bafite imbaraga nyinshi cyane.”
Avuga ko muri rusange yabonye nta kintu kinini abandi bakinnyi bo mu bindi bihugu babarusha uretse kwigirira ikizere no kubasha kwinjira neza mu mukino.
Ati: “Ikintu nakuyemo hariya hantu icya mbere nta kintu baba baturusha cyane, ikintu baba baturusha ni ukwiyizera, bajya mu kibuga bafite ikizere, ni nacyo kintu cyatumaga tutitwara neza muri iriya mikino bakaba noneho bafite n’intego imwe.”
Yungamo ati: “Gutangira umukino ufite intego kandi wifitiye ikizere cyane kuko ibyo bintu ni byo bituma ukina neza, ukumva ibyo abatoza bakubwira ukirinda gukora amakosa ya hato na hato.”
Murenzi Kizito Romain wemeza ko ku giti ke yagerageje kwitwara neza, atangaza ko icyo ashyize imbere ari ukurushaho gukora imyitozo cyane bityo akareba ko yazagira umusaruro mwiza yazatanga mu gihe kiri imbere ubwo azaba ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 18.
Muri iyi mikino y’Afurika imibare igaragaza ko Murenzi yakinnye imikino yose u Rwanda rwakinnye (7), abasha gukina iminota 23 kuri buri mukino. Yatsinze amanota ku kigereranyo cya 7.3, atanga abo bari bahanganye imipira yatewe ku nkangara ikagaruka ku kigereranyo cya 3.4 ndetse atanga n’imipira yavuyemo amanota ku kigereranyo cya 2.1.
