Amakuru

Musanze : Abakoresha ikimoteri rusange cya Cyuve barasaba ubufasha nyuma y’uko gitangiye kubyazwa umusaruro

Umwaka urashize ikimoteri rusange cya Musanze giherereye mu mudugudu wa Bubandu, akagari ka Bukinanyana mu murenge Cyuve kibonewe igisubizo cyari cyitezwe nubwo hari byinshi bigikenewe.

Ni nyuma y’aho ibinyamakuru bitandukanye byavuze ubugira kenshi kuri iki kimoteri aho abaturage bagituriye bavugaga ko kibabangamiye.

Bamwe bavugaga ko kigira impumuro(umunuko) mbi, abandi bakavuga ko cyashoboraga gutera abana babo uburwayi kuko bajyaga gushakiramo ibisigazwa by’ibiribwa cyangwa se amacupa ya Palasitiki yagurishwaga abengaga inzoga z’inkorano.

Ku bufatanye n’ubuyobozi bw’akarere Ka Musanze na Kampani(Company) izwi nka BIDEC GROUP Ltd ( Bureau des Initiatives de Developpement Comunautaires) mu ndimi z’amahanga, iki kimoteri cyaje kubyazwa umusaruro kigirira abaturage akamaro aho kugira ngo kibabere umusaraba.

Umunyamakuru wa Menyanibi.rw yanyarukiye aho iki kimoteri giherereye mu mudugudu wa Bubandu, akagari ka Bukinanyana mu murenge wa Cyuve maze iganira na bamwe mu baturage bagituriye n’abakibonyemo imirimo ibinjiriza ifaranga.

Nyiransengiyumva Léonille umwe muri bo yabwiye Menyanibi.rw ko kuba afite imirimo muri Kampani ikora ifumbire y’imborera mu kimoteri cya Cyuve bimufatiye runini kuko yibeshejeho n’umuryango we.

Agira ati : “Akazi nkora muri iyi Kampani kamfatiye runini kuko mpabona amafaranga yo gutunga umuryango wanjye, kurihira abana ubwisungane mu kwivuza, kubarihira amashuri, kubagurira imyambaro n’ibikoresho by’ishuri ndetse n’iyo mpinze, mpabwa ku ifumbire y’imborera nkajya nishyura mu buryo bworoshye kuko bagenda bayankata ku mushahara w’ukwezi. Muri make iyi Kampani idufatiye runini.”

Adukomeze Adrien nawe ni umwe mu bagabo babonye imirimo muri iyi Kampani BEDEC GROUP Ltd , yabwiye Menyanibi ko amafaranga ibihumbi 45 ahembwa buri kwezi, amufasha kwizamura no kuzamura umuryango we.

Bamwe mu bakozi ba BIDEC GROUP Ltd.

Ati : “Hano turi abakozi 15, tukagira n’ikibina twibumbiyemo, aho buri kwezi buri wese atanga ibihumbi bitanu (5.000 frw), tukayagenera umuntu umwe akajya kuyifashisha. Nkanjye narayabonye nguramo ingurube ebyiri none nazo zamaze kubwagura, urumva ko ndi kugenda nzamuka. Ikindi kandi nuko igihe tutarahembwa, ugize ikibazo Kampani iramugoboka akagikemura ndetse n’ugize ibyago cyangwa ubukwe turafashanya, bikagenda neza.”

Ndagijimana Jean Damascene ni umwe mu baturage baturiye iki Kimoteri avuga ko cyari kibangamiye abaturage kuko ngo akenshi imyanda yamenwaga mu mirima yabo, umunuko wacyo ndetse rimwe na rimwe abana babo bakajya gushakamo ibisigazwa by’ibiribwa.

Yagize ati : “Iki kimoteri cyari kitubangamiye cyane kuko bataratangira kukibyaza umusaruro ngo imyanda ibora itandukanwe n’itabora cyari kitubangamiye cyane kubera umunuko wacyo ndetse n’abana bakajya gushakiramo ibisigazwa by’ibiribwa, tukabona bizabatera uburwayi none kuri ubu, dusanga ikibazo cyarakemutse ahubwo cyarabaye igisubizo ku baturage kuko cyatanze imirimo ibeshejeho abayikora kandi n’ifumbire nziza tukayibona, tugahinga tukeza. Byaradushimishije cyane nk’abaturage ba Cyuve.”

Mu kiganiro Menyanibi.rw yagiranye n’umuyobozi wa Kampani BIDEC GROUP Ltd, Ngarukiye Evariste yavuze ko batangiriye mu karere ka Huye bityo, akarere ka Musanze kamaze gukorera urugendoshuri muri aka karere, gasanga nako kagirana amasezerano n’iyi Kampani cyane ko ngo kari gasumbirijwe no kubonera umuti urambye iki Kimoteri.

Ati : “Tukimara kugirana amasezerano n’akarere, twangaje abakozi ariko rwari urugamba rukomeye kuko twahuye n’imbogamizi y’abana bajyagamo gushakiramo ibisigazwa by’ibiryo ariko birangira tubakuyemo burundu dufatanije na Kampani itwara iyo myanda kuko kugeza ubu nta mwana wahakandagira.”

Uyu muyobozi asoza asaba ubuyobozi ko bwabafasha gukora ifumbire nyinshi bakava kuri Toni 40 bakora ku munsi, bakajya bazikora mu isaha.

Barifuza ko umusaruro babona ku munsi bajya bawubona mu Isaha imwe

Ati : “Turi gushaka amamashini yo kudufasha kwihutisha ibikorwa ku buryo twajya dukora Toni 40 ku isaha aho kuzikora ku munsi. Twasaba ubuyobozi bw’akarere ko bwagira icyo budufasha kugira ngo dukomeze tuzamure imibereho myiza y’abaturage.”

Umuyobozi w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine yahamirije Menyanibi ko iyo Kompanyi koko ibafasha haba mu guteza imbere abaturage n’imiryango yabo ndetse no guca abana bahoraga muri iki kimoteri bajya gushakamo amacupa, ngo kikaba ari ikintu cyo kwishimira nk’akarere

Avuga ko nk’akarere, bagiye gushakira isoko ry’ifumbire iyi Kompanyi mu makoperative y’ubuhinzi atandukanye, mu rwego rwo kuyongerera(Company) ubushobozi cyane ko ahamya ko ari ifumbire nziza.

Iyi fumbire y’imborera ikorwa na Kampani BIDEC GROUP Ltd mu myanda ibora ikoreshwa mu buhinzi bw’ibihingwa ngandurarugo birimo ibirayi, ibishyimbo, ibigori, umuceri n’ibindi. Akaba ari ifumbire ngo igurishwa ku giciro cyoroheye buri muturage kuko ikilo kimwe kigura amafaranga 80 y’u Rwanda.

Mu karere ka Musanze habarizwa ibimoteri bigera kuri bitatu byavuzweho kubangamira abaturage birimo iki cya Cyuve giherereye mu kagari ka Bukinanyana, icyo mu kagai ka Bikara mu murenge wa Nkotsi n’ikindi cyo mu isantere(Centre) ya Byangabo mu murenge wa Busogo.

Ifumbire ya BIDEC nyuma yo gutunganywa

SETORA Janvier 

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 + 28 =


IZASOMWE CYANE

To Top