Amakuru

Musanze : Gufungira bamwe mu Bacuruzi byabaye intandaro yo kwaka Ruswa kuri bamwe

Bamwe mu Bacuruzi bakorera mu karere ka Musanze,  Umurenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza baravuga ko gufungira bamwe muri bo no guhabwa inshingano ku bandi, cyane cyane muri iki gihe cyo kwirinda Covid-19 hari abo byahaye urwaho rwo kwaka ruswa.

Aba bacuruzi bavuga ko bamwe muri bo byitwa ko ari abayobozi, iyo bigeze mu masaha ya nimugoroba bazenguruka bafunguza abantu bakababaza ibyangombwa birimo ipatante cyangwa amasezerano y’Ubukode bw’inzu bakoreramo kugira ngo babone uko babaka ruswa kuwo basanze adafite kimwe muri ibyo.

Umwe mu bashyirwa mu majwi n’aba bacuruzi, ni uwitwa Dusangiyiteto Jean Claude uherutse gushingwa umutekano mu bacuruzi b’ibirayi bakorera mu gasoko kabarizwa mu isantere(Centre) ya Gashangiro no mu mudugudu wa Kungo muri rusange nyuma y’uko hakubitiwe bamwe mu bashinzwe umutekano(DASSO) n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’aka kagari.

Uwizeyimana Jecqueline(Izina yahawe ku mpamvu z’umutekano we) yabwiye Menyanibi.rw ko Dusangiyiteto yaje ahagana mu ma saa moya z’umugoroba, agasanga yegeranya ibicuruzwa bye ariko yafunze, akamukomangira, hanyuma nawe ngo ntiyazuyaza kumufungurira kuko yari asanzwe amuzi, nuko ngo atangira kumutesha umutwe amubaza ibyangombwa bimwemerera gucuruza.

Ati : “Yantesheje umutwe ambazaguza ibintu byinshi birimo n’ipatante ngeze aho mubwira ko ibyo ari kumbaza ntaho bihuriye n’inshingano yahawe, nuko arambwira ngo arabona mfite amahane, ngo reka ajye kunzanira abayobozi arebe ko ntacisha make. Mperuka agenda ntiyigeze agaruka.ˮ

Usibye Jacqueline kandi,  Ndayisenga Protais(izina yahawe) nawe usanzwe ucuruza akabari muri iyi centre, avuga ko nawe uyu Musangiyiteto yaje agatangira kumubaza impamvu ari muri iyo nzu kandi atabyemerewe.

Yagize ati : “Nari ndi kwitondekera amacupa ndi gusoma n’akantu cyane ko ntanagicuruza kubera ko twe ibyo ducuruza bitatwemerera gufungura, nuko aba araje ari kumwe na mugenzi we barankomangira. Mfunguye barinjira, batangira kumbaza impamvu ndi kunywa kandi ntabyemerewe. Nababajije uburyo ntabyemerewe kandi ndi kurisomera iwanjye nanafunze, Dusangiyiteto ambwira ko ninzana amahane arahamagara Gitifu(Executif) w’Umurenge akanca amande cyane ko ngo hari n’undi muntu yari amaze kuyaca y’ibihumbi mirongo itanu(50,000frw) amusanganye n’umukozi we bifungiranye.ˮ

Ndayisenga akomeza avuga ko Dusangiyiteto yakomeje kumukanga agera n’aho amubaza ibyangombwa afite bimwemerera gucuruza kuko ngo atanamuzi muri iyo centre, undi amubwira ko atekereza ko ibyo ari kumubaza ntaho bihuriye n’ibyo amusanzemo cyane ko ntanumukiriya yari amusanganye nawe, wenda ngo byitwe ko yarenze ku mabwiriza.

Ati : “Barambwiye ngo niba ntashaka ko twumvikana reka bampamagarize ndebe ko bitankoraho. Nakomeje kubabwira ko njye nta kosa mbona nakoze, baragenda ngo bagiye kuzana uwo muyobozi, ntegereza ko bagaruka ndaheba.

Aba bacuruzi  kuri ubu ngo baribaza impamvu hari abitwaza inshingano bahawe bakaza kubahohotera babashakamo amaronko, bagahamya ko ngo ubaye uri umunyabwoba kubikura imbere bitapfa kukorohera bitewe n’ukuntu bazana iterabwoba.

Sebashotsi Jean Paul Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve yabwiye Menyanibi  ko ibyo bintu ntabyo azi, ndetse ko ntan’uwakwihanganira ruswa iyo ariyo yose. Ngo abagenda bitwaje ibyo bari byo bagahohotera abaturage ntibakwiye kwihanganirwa.

Ubwo twakoraga iyi nkuru, uyu muyobozi yatubwiye ko agiye gukurikirana iby’aya makuru akamenya uwo muntu n’impamvu yitwaza ahohotera abaturage.

1 Igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 × 3 =


IZASOMWE CYANE

To Top