Musanze: Min. Shyaka yatanze igihe cyo gukemura ibibazo by’abaturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yasabye  ubuyobozi bushya bw’Akarere ka Musanze n’abafatanyabikorwa bako kuba bakemuye byinshi mu bibazo byugarije imibereho myiza y’abaturage mbere y’impera z’uyu mwaka wa 2019.

Bamwe mu bantu b’ingeri zitandukanye bavuga ko bagiye kongera ubufatanye mu gukemura ibibazo bihari kandi mu gihe cyagenwe.

Kuri uyu wa Kabiri, abayobozi bashya b’aka karere, abavuga rikumvikana muri aka karere,abakozi bako n’izindi nzego zitandukanye zirimo n’iz’umutekano,bagiranye ibiganiro na Minisitiri Shyaka.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze nk’ibyihutirwa cyane ni ugutunganya inzu 2000 z’abaturage zitameze neza n’ubwiherero 1500 ndetse no gukemura ikibazo cy’abaturage baturiye ikibuga cy’indege cya Musanze babujijwe gukomeza gukoresha ubutaka bwabo.

Minisitiri Shyaka yasabye ko binyuze mu bufatanye bw’inzego zose, izi nzu n’ubu bwiherero bigomba kuba byarangiye mu mpera z’uyu mwaka. Mu gihe aba baturage baturiye ikibuga cy’indege bo ari ikibazo cyo kwihanganira Leta gato.

Ibindi bibazo byagarutsweho ni ukugira sitade ijyanye n’igihe, kubaka Ibitaro bigezweho bya Ruhengeri, guhangana n’ikibazo cy’amazi ava mu birunga akangiriza abaturage,kuvugurura inyubako za Kaminuza y’u Rwanda I Busogo n’ibindi.

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro bavuga ko ubufatanye basabwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bugiye kubafasha gukemura bimwe mu bibazo abaturage bafite.

Akarere ka Musanze gatuwe n’abaturage 406.479, batuye ku buso bungana na Km2 530,4. Ubukungu bwako bushingiye ku buhinzi n’ubworozi n’ubukerarugendo kakaba ari akarere kamwe muri tubiri mu gihugu gafite Komite Nyobozi Nshya.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 − 7 =


IZASOMWE CYANE

To Top