Amakuru

Musanze-Mpenge : Bamwe mu Bayobozi ntibavuga rumwe ku bashyirwa ku rutonde rw’abahabwa ibiribwa muri gahunda ya “Guma mu Rugoˮ

Bamwe mu Bayobozi b’Amasibo(Ba Mutwarasibo) bo mu mudugudu wa Mpenge, akagari ka Mpenge, umurenge wa Muhoza, mu karere ka Musanze, ntibavuga rumwe n’umuyobozi wabo(Mudugudu) uburyo hatoranywa abagomba guhabwa ibiribwa muri ibi bihe bya gahunda ya “Guma mu rugoˮ.

Aba bayobozi b’amasibo bavuga ko Mudugudu akoresha ikimenyane muri iki gikorwa, ndetse ko yabaheje ntawe ugira uruhare mu ifatwa ry’imyanzuro, ibintu ngo bigira ingaruka mbi ku mibereho myiza y’abaturage kuko usanga inkunga zigenewe abaturage zihabwa abo zitagenewe ahubwo ugasanga abagakwiye kuzihabwa babirenganiyemo.

Hakizimana Pierre uzwi cyane nka Gakuru ni umwe muri bo. Avuga ko kugeza ubu atagikora nk’umutwarasibo kubera ko ahezwa mu byemezo bifatirwa mu mudugudu.

Ati : “Nari mutwarasibo ariko nza kunanizwa na Selemani umuyobozi w’umudugudu wa Mpenge kuko nabonaga akunda gukorana n’abaranga b’ibibanza n’amazu n’ibindi bigurishwa bazwi nk’abakomisiyoneri bityo, twebwe ntatwikoze nka ba Mutwarasibo, biba ngombwa ko njye mpagarika imirimo.”

Hakizimana kandi avuga ko atigeze agira uruhare mu guhitamo abagomba gufashwa muri ibi bihe kubera icyo kintu cyo guhezwa, ku buryo we ngo abona abashyizwemo ari abishoboye  mu gihe ba “Ntaho nikora” nta kintu bigeze bahabwa.

Abajijwe abo abona bashyizwe ku rutonde batari bakwiye gufashwa, yatanze urugero rw’uwitwa Nturanyi Nicolas wahawe ibyo kurya kandi yishoboye, mu gihe abagombaga kubihabwa babibuze, ibintu avuga ko byanamubabaje cyane.

Bamwe mu baturage bazi ndetse banaturanye n’uyu Nicolas, babwiye Valuenews ko uyu muturage nubwo atuye mu nzu ikomeye, ntacyo ayiriramo kuko ibyo yakoraga byahagaze muri ibi bihe bikomeye byo kubahiriza gahunda ya “Guma mu rugo”, bityo ko nta kosa babibonamo kuba yahabwa inkunga.

               Nturanyi Nicolas uvugwaho guhabwa ibiribwa atari abikwiye, imbere y’urugo rwe

Umwe mu batifuje ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano wabo yagize ati : “Uyu mugabo Nturanyi Nicolas, turaturanye afite abana 12 nawe n’umugore ni 14. Nta kintu afite nubwo atuye mu rupangu kuko ibyo yakoraga ntakibikora, ni ukwirirwa yicaye mu rugo we n’umugore n’abana. Umuntu bafungiye n’amazi kubera kubura ibihumbi bine(4.000frw) byo kwishyura amazi koko? Yewe nanjye mfite ibyo kumufungurira nabimuha kuko arashonje rwose!”

Undi mugenzi we nawe ashimangira ko Nicolas yashyizwe ku rutonde abikwiye, ko ahubwo n’ibyo bamuhaye ari intica ntikize mu rugo rw’abantu 14.

Ati: “Ndi umugabo ariko uburyo mbona mbayeho iwanjye n’abana 2 n’umugore, nsabira abantu bafite umuryango ungana n’uw’uyu musaza Nturanyi Nicolas, ahubwo arashoboye. Gusa, abavuga ko ibyo  yahawe yabihawe atabikwiriye barashinyagura kuko nanjye mbifite ntiyaburara mpari.”

Harerimana Selemani umuyobozi w‘umudugudu wa Mpenge, avuga ko gushyira ku rutonde Nturanyi Nicolas batagendeye ku marangamutima ahubwo ko bakurikije ibisabwa kandi ko n’ibyo yahawe byatangiwe mu baturage nkuko n’abandi babifataga hagendewe ku rutonde rwakozwe.

Uyu muyobozi kandi ashimangira ko nta kimenyane cyigeze kibamo, ndetse ko ntan’ikindi kibyihishe inyuma, ko ahubwo yabihawe kuko yarabikeneye cyane ko kandi yari ku rutonde nk’abandi, ndetse anafite umuryango munini kandi nta kintu ari kwikorera muri ibi bihe bikomeye turimo byo kurwanya no kwirinda ikwirakwira icyorezo cya Covid-19, hubahirizwa gahunda ya ‘Guma mu rugo’.

Umudugudu wa Mpenge ni umwe mu Midugudu 5 igize Akagari ka Mpenge, ariyo Rusagara, Giramahoro, Bereshi, Gakoro na Mpenge.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 16 =


IZASOMWE CYANE

To Top