Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Cyuve na bamwe mu Badaso(DASSO) bafatanya mu kazi ka buri munsi bakubiswe, banakomeretswa n’Abanyonzi bari bagemuye ibirayi babikuye mu murenge wa Kinigi, Akarere ka Musanze.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Werurwe 2020, mu isantere ya Gashangiro ahitwa ku Ngagi, ubwo aba banyonzi basangwaga bakoze udutsiko, bagasabwa ko basubira mu ngo zabo hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Maniriho Martin umwe muri aba Badaso(DASSO) wanakomerekejwe mu mutwe ubwo yageragezaga gutabara bagenzi be, yabwiye Menyanibi.rw ko barimo babwira abantu ngo bajye mu ngo zabo, nuko abo banyonzi bari bamaze kugurisha nta birayi basigaranye, bababwiye ngo batahe baranga ahubwo bahitamo guteza imvururu.
Yagize ati : “Bari baparitse amagare bayarundanyije, nuko mugenzi wanjye yari kumwe na Gitifu(Executif) bababwiye ngo bakure ayo magare aho batahe, baranga ahubwo batangira kuvuga ko ntawabakura aho, ndetse batangira no kwitotomba bavuga ko ngo u Rwanda rufite ibindi rugamije birimo no kwicisha abantu inzara, ariko ngo bitazashoboka.
Maniriho akomeza avuga ko bahise basumira mugenzi we baramufata, baba bafashe na Gitifu mu ijosi batangira kubanigagura.
Ati : “Njyewe rero naje nje gutabara baba batangiye kuntera amabuye batwirundaho twese arinako banatwahukishamo amabuye n’inkoni , ibintu wabonaga bisa nkaho ari imyigaragambyo barimo, nibwo banteye ibuye mba nikubise hasi barangije bariruka.ˮ
Maniriho Martin wakomerekejwe ubwo yageragezaga gutabara bagenzi be.
Martin akomeza avuga ko muri aba banyarugomo bagerageje gufatamo umugabo umwe witwa Imanirabizi Jean Damascene, ukomoka mu murenge wa Nyange, akagari ka Kabeza, ubu ngo akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ikorera mu murenge wa Muhoza, mu gihe abandi birutse bakanabatwarira Telefone zabo ngendanwa.
CIP Alexis Rugigana Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru yabwiye Menyanibi ko uwo mugabo yamaze gushyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo akurikiranwe n’inzego zibishinzwe kuko ibyo yakoze hakubiyemo ibyaha byinshi birimo no kwigomeka.
Marie Michelle Umuhoza Umuvugizi wa RIB avuga ko ayo makuru ataramugeraho, gusa ngo baragerageza kubikurikirana uyu mugabo ndetse na bagenzi be baryozwe ibyaha bakoze.
Ibi bibaye mu gihe Minisiteri y’Ubutegetsi bw’ Igihugu ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima zidahwema gukangurira Abanyarwanda kuguma mu ngo zabo, hubahirizwa amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe agamije kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 no kugihashya burundu.
Kugeza ubu mu Rwanda abamaze kwandura iyi ndwara bageze kuri 41 kandi bose ngo bakaba bameze neza nkuko bitangwazwa na Minisiteri y’Ubuzima.
