Umuyobozi w’Itorero ry’Abangirikani mu Rwanda (EAR) Musenyeri Laurent Manda, avuga ko kugira ngo ugere ku ntego bisaba kwitanga, ndetse ukakira ubuzima ubayemo.
Ubu butumwa abutanga agaragaza inzira zigoye yanyuzemo kugira ngo agere ku ntego yari yarihaye yo kugira uruhare mu guteza imbere uburezi.
Musenyeri Mbanda avuga ko kugira ngo ugere ku ntego bisaba kwitanga, ndetse ukakira ubuzima ubayemo. Avuga ko n’ubwo yakuriye mu mateka mabi, ikintu cya mbere yumvaga kimushishishikaje agahora akibwira Imana ari ukubona buri mwana imbere ye yiga.
Mbanda wavutse mu 1954, avuga ko kubera amateka yaranze u Rwanda, ari na cyo avukamo byatumye akurira mu buzima bubi, ibintu byatumye yiga mu buryo butari bumworoheye. Ikintu yahoraga asaba Imana ni ukuzagira uruhare mu burezi nibura akaba yashinga ishuri rimwe cyangwa se akaryitaho.
Yagize ati: “Bimwe mu bituma nkunda uburezi, ni imibereho mibi nabayeho mu buzima bukaze mu buhungiro, ni bwo nabonye ko igihugu kitagira abize kiberaho mu icuraburindi. Mu bintu nibuka nkagira agahinda, bigahora binanshengura; harimo kubona umwana azerera ku muhanda no mu mayira anyuranye atagira aho yiga, nkababazwa nanone no kubona hari n’abarangiza amashuri bakarindira kubona imirimo bigiye”.
Avuga ko afite impamyabumenyi zinyuranye, kugera ku rwego rw’ikirenga (Doctorat), ariko kugira ngo abigereho yaravunitse, kandi mu buzima busharira.
Ati: “Nakuriye mu buhungiro aho kwiga byari bigoye, nize mpahira urugo (ababyeyi n’abavandimwe) mu mvune nyinshi kandi ndi umwana, mu nkambi mu buhungiro nabagamo mu gihugu cy’u Burundi, aho benshi mu bana ndetse birirwaga mu nzira bazerera.
Nahoraga nsenga Imana ngo izamfashe ngire icyo nzamarira abana mu birebana n’uburere kandi ni ko byagenze, kuko nize muri kaminuza ibigendanye n’uburezi, ubu rero icyo nimirije imbere ni uburere bw’umwana”.
Musenyeri Mbanda avuga ko igihugu kitagira abantu bize baba biberaho mu bujiji no mu bukene, mu nzangano, kubera ko bimiriza imbere amacakubiri.
Yagize ati: “Igihugu cyacu cyabayeho mu myaka myinshi mu mwiryane, inkomoko yabyo ni ubujiji kuko nababaga barize mu mashuri bigaga inzangano aho gukundana, uburere rero bujyana no gukunda Imana, kugira indangagaciro za muntu no gukunda igihugu ke; maze iterambere amahoro bigasakara mu gihugu batuye”.
Mu buzima bwe muri rusange, avuga ko atinya kubona imibereho mibi y’umwana cyane utiga, kubona umwana nta funguro, ndetse no kutagira igihugu bitewe no kukivutswa akagihunga, bifite umuzi wo kubura uburere.
Bamwe mu babyeyi bo muri Diyosezi ya Shyira yayoboye igihe kitari gito, bavuga ko hari uruhare runini Musenyeri Mbanda yagize mu burezi bw’abana.
Nyiramahirwe Dorotee yabwiye Imvaho Nshya ati: “Kuva aho Musenyeri Mbanda agereye muri diyosezi yacu, umwana wese yarize ku buryo n’abakene yabashakiraga abaterankunga, abandi badashoboye amashuri yisumbuye cyangwa se ayandi akabafasha kwiga umwuga.
Yakoreshaga uko ashoboye agaha buri mwana amagi 2 mu cyumweru ku mashuri y’inshuke. Ndahamya ntashidikanya ko n’iyi gahunda yo guha abana amata ku ishuri yari mu nzozi ze. Mbanda agira agahinda gakomeye iyo abonye umwana utiga, afite impano Imana yamuhaye yo kwita ku bana batagira kivurira”.
Musenyeri Mbanda ni umwe mu bagize uruhare rwo gushishikariza abana basigajwe inyuma n’amateka gukunda ishuri nk’uko umwe mu babyeyi abitangaza.
Uwimbabazi Marie Chantal, yagize ati: “Kuri ubu binyuze mu bukangurambaga bwa Musenyeri Mbanda ubu abana bacu bariga, atugurira imyenda, barya ku ishuri mbese atanga n’ibikoresho kuri bose”.
Kuri ubu Diyosezi ya EAR Shyira, ifite amashuri kuva ku y’inshuke kugera kuri Kaminuza aho bafite iyigisha ikoranabuhanga n’ubumenyi Ngiro rya Musanze.
