Amakuru

Mushikiwabo yagiranye ibiganiro na Papa Francis

Kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Ugushyingo 2021, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yakiriwe i Vatican n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Francis.

 Mu biganiro  Mushikiwabo yagiranye na Nyirubutungane Papa byibanze ku guhuza imbaraga mu gushyigikira abaturage b’igihugu cya  Liban na Haiti, ibihugu byombi biba mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa.

Ibi bihugu byombi muri iyi minsi byugarijwe  n’ibibazo bikomeye  bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse na Politiki.

Abinyujije ku rubuga rwa “Twitter”, Louise Mushikiwabo yashimiye Nyirubutungane Papa Francis  ku mwanya yamuhaye ngo baganire.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
34 ⁄ 17 =


To Top