
Kuri uyu wa Kabiri taliki 23 Ugushyingo 2021, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo yakiriwe i Vatican n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Nyirubutungane Papa Francis.
Mu biganiro Mushikiwabo yagiranye na Nyirubutungane Papa byibanze ku guhuza imbaraga mu gushyigikira abaturage b’igihugu cya Liban na Haiti, ibihugu byombi biba mu muryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa.
Ibi bihugu byombi muri iyi minsi byugarijwe n’ibibazo bikomeye bijyanye n’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage ndetse na Politiki.
Abinyujije ku rubuga rwa “Twitter”, Louise Mushikiwabo yashimiye Nyirubutungane Papa Francis ku mwanya yamuhaye ngo baganire.


