Ni umwe mu myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yaraye iteranye kuri uyu wa 28 Mutarama iyobowe na Perezida wa Republika. Hashize igihe abarimu bavuga ko bahembwa umushara muto.
Uyu mwanzuro ugira uti “Inyongera y’icumi ku ijana (10%) ku mushahara w’abarimu bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye ya Leta n’afashwa na Leta uhereye muri Werurwe 2019.”
Ku ngingo y’umushahara wa mwarimu mu bihe bishize hari abagiye bagaragaza ko umushahara muto wa mwarimu ari imbogamizi ku ireme ry’uburezi ryifuzwa.
Ubusanzwe mwarimu utangiye kwigisha mu mashuri abanza ku mushahara mbumbe we havanyweho ubwizigame n’imisoro ajyana mu rugo umushahara wa 42 000FRW ku kwezi naho uwigisha mu mashuri yisumbuye akajyana mu rugo 120 000FRW ku kwezi, hakabaho itandukaniro rito bitewe n’aho bahemberwa (SACCO cyangwa Banki).
‘Status’ ya 2016 y’abarimu iteganya inyongera ya 10% ku mushahara wa mwarimu hashingiwe ku manota yagize mu kwesa imihigo ye nyuma y’imyaka itatu mu kazi. Bamwe muri bo bujuje ibi ubu bakaba bategereje uyu mushahara uvuguruye w’uku kwa mbere.
Bamwe mu barimu baganiriye n’Umuseke muri iki gitondo bavuga ko iyi nyongera yaraye itangajwe izahera muri Werurwe ari inkuru nziza cyane kuri bo.
Mu yindi myanzuro ijyanye n’Uburezi harimo;
– Gusuzuma ubumenyi mu rurimi rw’Icyongereza ku banyeshuri n’abarimu
bo mu nzego zose z’uburezi uretse amashuri y’incuke n’ay’ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza;
- Kunoza imicungire y’abarimu: uko bashyirwa mu kazi, uko bagakundishwa ngo barusheho kukitangira, itarambere ryabo no kubakurikirana;
- Politiki y’uburezi bwihariye n’ubudaheza;
- Gahunda y’uko abarimu bazamurwa mu ntera.
Inama y’Abaminisitiri yamenyeshejwe kandi;
– Gahunda yo kongerera ubushobozi amashuri nderabarezi (TTCs) n’amashuri yo kwimenyererezamo umwuga;
– Impinduka mu ngengabihe y’ítangira ry’amashuri abanza n’ayisumbuye;
– Gahunda yo kunoza ubufatanye hagati y’amashuri, inganda n’ibigo mu rwego rwo guteza imbere amasomo y’ubumenyingiro no kwimenyereza imyuga;
- Ishyirwaho rya Rwanda Coding Academy, ishuri ryigisha amasomo y’Imyuga n’Ubumenyingiro avanze n’ay’uburezi rusange rizajya ritanga impamyabumenyi z’ikiciro cya mbere mu gukora porogaramu za mudasobwa;
- Ishyirwaho ry’uburyo bw’isuzumabumenyirusange ku nzego zose z’uburezi bw’ibanze;
Mu yindi myanzuro y’iyi nama harimo kuba yemeje inoti nshya za 500 na 1000 zifite agaciro mu Rwanda.
- Iteka rya Perezida rishyiraho uburyo bwo guhuriza hamwe inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi;
- Iteka rya Perezida rizamura mu ntera ba Ofisiye Bato 618 na ba Su-Ofisiye n’abapolisi bato 3 6 767 ba Polisi y’u Rwanda.
