Amakuru

Myugariro Irambona Eric yateye ivi asaba umukunzi we

Myugariro Irambona umaze imyaka myinshi mu ikipe ya Rayon Sports yateye ivi ku munsi w’ejo Taliki ya 30 Ukuboza 2018, asaba umukunzi we Mugeni Olivia kuzamubera umugore , bakabana akaramata nyuma y’imyaka 3 bamaze bakundana.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Ukuboza 2018. Irambona Eric yatunguye umukunzi we nyuma y’umukino ikipe ye ya Rayon Sports yari imaze gutsinda Amagaju 2-0.

Irambona wakinnye umukino wa Amagaju FC wose,yasohokanye umukunzi we nyuma ari kumwe n’inshuti za hafi za Olivia ndetse na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports n’umutoza Robertinho atera ivi amwambika impeta amusaba ko yazamubera umugore.

Irambona niwe mukinnyi umaze igihe kinini muri Rayon Sports kurusha abandi kuko yayigezemo mu mwaka wa 2012/2013 iba I Nyanza. Tariki ya 30 Ukwakira 2018 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports.






Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 − 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top