Ndikubwimana Emmanuel utuye mu Kagari ka Mvumba, Umurenge wa Murama, Akarere ka Ngoma, abaye umunyamahirwe wa kabiri winjiye mu bamiriyoneri abikesha poromosiyo ishamikiye kuri serivisi y’imari yagenewe abahinzi yitwa “IKOFI”.
Uwa mbere winjijwe mu bamiriyoneri na serivisi y’IKOFI yitwa Jacqueline Mukantirenganya ukomoka mu karere ka Kirehe, Umurenge wa Gahara.
Ku wa kabiri tariki 28 ni bwo Ndikubwimana yashyikirijwe sheki ya miriyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda ku kicaro gikuru cya Banki ya Kigali (BK PLC).
Uyu mugabo w’abana bane yagaragaje uburyo yashimishijwe no gutombora miriyoni atari yarigeze atunga mu buzima, mu bukangurambaga bw’ibyumweru 30, bumaze ibyumweru bibiri butangijwe na Banki ya Kigali hakaba hakiri miriyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda zitegereje abandi bahinzi amahirwe yasekeye.
Ndikubwimana avuga ko yafunguje konti ya IKOFI kuko yari yanyuzwe n’uko agiye kubonera serivisi akenera cyane muri terefoni.
Nyuma yo kumva radiyo abahinzi bashishikarizwa gukanda umubare *334*2# bagakurikiza amabwiriza, yarabikoze ahita yohererezwa ubutumwa bumumenyesha nomero ya konti ye n’umubare w’ibanga yagombaga guhinduza ku mu “agent” wa BK bitarenze ukwezi.
Yagize ati: “Bukeye nigiriye inama yo kujya kuri BK, na bo banyohereza ku mu “agent” yemeza amakuru nari nujuje mu ikoranabuhanga. Icyo gihe nahise ngura imiti y’amatungo nkoresheje konti y’IKOFI ndayitahana. Nahamagawe ko natsinze hashize iminsi ine gusa mbitsa, mbikuza noherereza abahinzi bagenzi bange amafaranga.”
Avuga ko amafaranga meshi yari amaze kubitsa ari 24,000 ku buryo atiyumvishaga ko ari we waba umunyamahirwe yo kwinjira mu bamiriyoneri.
Ubusanzwe Ndikubwimana ahinga ibigori, ibishyimbo, urutoki, ikawa na macadamia, agakora n’ubworozi. Avuga ko amafaranga yatsindiye ari amahirwe yo kwagura ubuhinzi.
Ati: “Mu buhinzi nkora sinigeze ndenza amafaranga ibihumbi 500, kuko kugera kuri miriyoni ukora ubuhinzi buciriritse ari ibintu bitoroshye. Iyi miriyoni igiye kumfasha kwagura ubuhinzi, nzakodesha amasambu menshi ku buryo umusaruro nzabona wa mbere na wo uzampa arenga miriyoni.”
Serivisi y’IKOFI yitezweho gufasha abahinzi bagorwaga no kubona serivisi z’imari zirimo kwizigama, kohereza no kuyabikuza amafaranga ku buntu, kwishyura serivisi nk’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire (Ejo Heza), kugura imbuto n’inyongeramusaruro n’ibindi.
Serivisi ya IKOFI ikomeje kwitabirwa bitangaje
Mutangana Félix ukora mu mushinga w’IKOFI, Ishami ry’Ubucuruzi rya BK PLC, yavuze ko iyi serivisi ikomeje kwitabirwa ku kigero gishimishije kuko mu gihe kitarenze ibyumweru bibiri abatangiye gukoresha serivisi ya IKOFI barenga 50,000.
Yashimangiye ko iyi serivisi yashyiriweho guteza imbere abahinzi, ndetse na poromosiyo yo gutsindira miriyoni ikaba ifunguriwe buri muhinzi aho yaba aherereye hose mu gihugu.
Yagize ati: “Dutekereza ko uko dukomeza kubitangaza ari ko abantu benshi baziyandikisha kandi byumweru bibiri bitaha hazaba hamaze kwiyandikisha abantu benshi cyane. Kwiyandikisha ntibisaba kuba usanzwe uri umukiriya wa BK PLC, ariko gutsindira miriyoni byo ugomba kuba uri umukiriya w’IKOFI.”
Ku bahinzi badafite terefoni igendanwa, basabwa kwegera umucuruzi w’inyongeramusaruro akabandika, akabaha n’agafunguzo gafite ikoranabuhanga ribikwamo amakuru yabo (Near Field Communications, NFC), bakwifashisha bakoresheje terefoni y’umucuruzi w’inyongeramusaruro.
Nubwo gufunguza iyi serivisi bidasaba kuba usanzwe ubitsa muri BK, abafatabuguzi ba Konti y’IKOFI bazajya bahabwa inguzanyo ku nyungu iri hasi cyane uko konti zabo zikomeza kugirirwa ikizere.
