Nduhungirehe yahaye umukoro abahatanira ikamba

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Amb. Olivier Nduhungirehe, yaganirije abakobwa bari mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda abibutsa kuzagaragaza neza isura y’u Rwanda mu mahanga.

Amb. Olivier Nduhungirehe yavuze mu kiganiro yahaye abakobwa 20 bari mu mwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 uri kubera i Nyamata muri Golden Tulip Hotel .

Amb. Olivier Nduhungirehe wiyongereye ku bandi bayobozi baganirije aba bakobwa bose bavutse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yabagaragarije ko isura y’igihugu y’icyo gihe itandukanye n’iy’ubu.

Yagize ati “Umunyarwanda wo mu 2020 atandukanye n’uwo mu 1994. Ubu iyo ugenda mu mahanga ugenda wemye”.

Yibukije aba bakobwa bose ko uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2020 afite inshingano zikomeye zo guhagararira neza igihugu ku ruhando mpuzamahanga.

Ati “Kuba Nyampinga w’igihugu ni inshingano zikomeye, ngira ngo hari aho muzahagararira igihugu mu marushanwa mpuzamahanga nka Miss World n’andi. Inshingano mufite zirakomeye ariko natwe nk’abashinzwe ububanyi n’amahanga twiteguye gukorana namwe mu byo mukeneye byose no mu byo mushaka kumenya. Turi aha kugira ngo tubafashe kugira ngo dipolomasi yiyongere ku bwenge, ubwiza n’umuco muzaduhagararire neza aho muzajya hose.”

Umukobwa uzaba Nyampinga w’u Rwanda 2020 azahagararira igihugu mu irushanwa rya Miss World rizabera muri Thailand. Andi marushanwa yitabirwa n’abakobwa bo muri Miss Rwanda harimo Miss University Africa na Miss Hertage Global.

Umwiherero w’irushanwa rya Miss Rwanda 2020 watangiye tariki 9 Gashyantare 2020, biteganyijwe ko uzarangira tariki 22 Gashyantare 2020 ari nabwo hazamenyekana Nyampinga n’ibisonga bye.

Muri uyu mwiherero aba bakobwa bahatanira ikamba bakoreramo ibikorwa bitandukanye birimo guhabwa ibiganiro n’abayobozi batandukanye bigamije kubungura ubumenyi ku muco n’ubuzima bw’igihugu muri rusange.

Abakobwa bari mu mwiherero uko ari 20 ni Irasubiza Alliance Nishimwe Naomie, Mutesi Denyse , Ingabire Gaudence , Ingabire Rehema , Musana Teta Hense , Kirezi Rutaremara Brune , Mukangwije Rosine , Ingabire Diane na Ingabire Jolie Ange .

Abandi ni Mutegwantebe Chanice , Kamikazi Rurangirwa Nadege, Akaliza Hope, Umuratwa Anitha , Marebe Benitha, Teta Ndenga Nicole, Uwase Aisha , Nyinawumuntu Rwiririza Delice , Umutesi Denise ndetse na Umwiza Phionah .

Abakobwa 10 ni bo bazabasha kugera mu kiciro cya nyuma barimo umwe uzaba watambutse kubera amajwi y’abaturage.

Amatora yo ku butumwa bugufi no kuri Interineti yatangiye ejo hashize ku ya 11 Gashyantare 2020 azasozwe ku ya 22 Gashyantare 2020 ari nabwo hazamenyakana umukobwa wegukana ikamba.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 ⁄ 4 =


IZASOMWE CYANE

To Top