Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) irasaba abakandida senateri kwiyamamaza mu buryo bwubahirije amategeko, birinda gushingira ku turere, amadini, ubwoko n’ibindi bishobora kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.
Ibi babisabwe na Perezida wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda wari uyoboye inama yahurijwemo abakandida 63 bemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga kwiyamamariza imyanya y’ubusenateri.
Yagize ati “Tumaze kuganira n’abakandida senateri ku bijyanye n’igikorwa cyo kwiyayamaza, turabasaba kubikora bisunze amategeko n’amabwiriza agenga kwiyamamaza, birinda kugendera ku turere, amadini n’amako, ibintu byose byabiba amacakubiri mu banyarwanda, kuko umusenateri atari uw’akarere, idini cyangwa ubwoko ahubwo ari uw’Igihugu.”
Prof. Mbanda yagarutse ku ngengabihe y’igikorwa cyo kwiyamamaza, abasaba kugira ibyo banozamo mu gihe babona ari ko babyifuza, anabibutsa ibyo babujijwe byose mu gihe cyo kwiyamamaza n’ibyo bemerewe.
Uretse ibyavuzwe haruguru, mu byo babujijwe harimo no kwiyamamaza basebanya, kumanika amafoto ku nyubako za Leta babanje kubisabira uburenganzira ku buyobozi bw’uturere, kwirinda kumanika amafoto abamamaza ku mapoto y’amatara n’ibindi.
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagize icyo avuga ku bijyanye no kwiyamamaza mu buryo bw’ikoranabuhanga, abasaba gukora ibyemewe birinda gusebanya kandi bagakora ku buryo iminsi yo kwiyamamaza izarangira n’amafoto bashyize ku mbuga nkoranyamabaga arekeraho guhanahanwa.
Gusa kuri iki k’ikoranabuhanga, abakandida bavuga ko bigoye gukurikirana aho amafoto yabo azaba ageze kuko umuntu ashobora kuyibona akayoherereza undi, agakomeza kohererezwanya kugeza no ku munsi w’itora kandi bitemewe.
Uwabajije iki kibazo yagaragarije Komisiyo y’Igihugu y’amatora ko bitoroshye kugenzura aya mafaoto nyuma yo kwiyamamaza kuko aba yageze ahantu henshi.
Aha Prof. yababwiye ko iki atari ikibazo cya Komisiyo kugenzura aho amafoto yabo azaba yohererezanywa ko hari izindi nzego zibishinzwe, akaba ari bo bafite inshingano zo kuyavana ku mbuga nkoranayambaga mu gihe kwiyamamaza bizaba birangira.
Mporanyi Theobard wahoze mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, avuga ko kwiyamamaza babiherewe uburenganzira kuva tariki ya 26 Kanama kugeza ku ya 15 Nzeri 2019, agasaba bagenzi be gukoresha uburenganzira bahawe neza no kuzibuka kumanura ibirango bazaba bamanitse hirya no hino, kimwe no ku mbuga nkoranyambaga,
Yagize ati “NEC iduhaye uburenganzira bwo kwiyamamaza, yatubwiye ibyemewe n’ibibujijwe, ni twe tugomba kubigenzura ubwacu, tukamenya ko imodoka y’umuntu dushobora kuyimanikaho amafoto yacu mu gihe twabimusabye kimwe n’uko inyubako za Leta tuzazimanikaho ibirango byacu ari uko na byo twabisabiye uruhushya inzego za Leta.”
Abakandida Senateri basabye ko Komisyo y’Igihugu y’Amatora yabafasha kumanika amazina yabo n’amafoto mu turere ku nyubako z’uturere, ariko aha Prof. Mbanda avuga ko bidashoboka kuko uwo ari umurimo w’abiyamamaza kandi Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ayoboye ikaba igomba kutagira aho ibogamira kandi igakora ibintu binyuze mu mucyo.
Yagize ati “Amahame ya Komisiyo y’Amatora harimo kutabogamo no gukorera mu mucyo, ubwo rero tugiye gukorera abandi ibyo kwikorera twaba tuvuye mu murongo tugenderaho nka Komisyo y’Igihugu y’Amatora.”
Prof. Mbanda yasoje abasaba kubahiriza amabwiriza n’amategeko kuva umunsi wa mbere wo kwiyamamaza tariki ya 26 Kanama kugeza tariki ya 15 Nzeri 2019 mu gitondo, kuri uwo munsi bakaba bamanuye ibirango byabo biyamamarijeho.
