Nepal : Khagendra Thapa Magar Umugabo mugufi ku Isi yitabye Imana

Khagendra Thapa Magar Umugabo mugufi cyane ku Isi, nk’uko byemezwa n’ikigo Guinness World Records (GWR), yitabye Imana ku myaka 27.

Uyu mugabo wari ufite  uburebure bwa santimetero 67.08 yaguye mu bitaro byo mu gihugu cya Nepal mu karere ka Baglung kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mutarama 2020 azize indwara y’umusonga.

Magar yamenyekanye ko ari we mugabo mugufi ku isi mu mwaka wa 2010 ubwo yari yagize isabukuru y’imyaka 18 y’amavuko, ibirori byitabiriwe n’abanyacyubahiro batandukanye baturutse mu bice bitandukanye by’Isi.

Mu ijambo rye kuri uwo munsi w’isabukuru ye, yavuze ko atibona ko ari muto, ahubwo yibona nk’umuntu mukuru gusa ngo kuba afite agahigo ko kuba ariwe mugufi ku Isi, bituma akomera kuri ayo mateka bikanamuha icyizere cy’uko azabona inzu nziza yo kubamo n’umuryango we.

Magar yamenyekanye ubwo yari afite imyaka 14, nyuma yo kubonwa n’umukire witembereraga aza gufata icyemezo cyo kwifotozanya nawe ndetse anamutwara iwe, ku buryo icyo gihe uwashakaga kwifotozanya nawe byamusabaga kubanza kwishyura.

Ikigo GWR kimaze kumumenya muri 2010, yazengurutse Isi yose yerekanwa mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Ubulayi na Amerika.

Uyu mugabo kandi yanifashishijwe n’ibigo bitandukanye muri Nepal mu gukurura abakerarugendo muri icyo gihugu.

Craig Glenday Umwanditsi mukuru wa Guinness World Records (GWR) yavuze ko yababajwe cyane n’urupfu rwa Bwana Magar.

Nyuma y’urupfu rwa Magar, ubu agahigo k’umuntu mugufi cyane ku Isi kasigaranye Edward Hernandez akomoka muri Colombia, akaba afite uburebure bwa santimetero 70.21.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 12 =


IZASOMWE CYANE

To Top