Ikigo cyubaka ‘inzu ziciriritse’ mu Rugarama (Nyamirambo) kirararikira abahembwa umushahara ubarirwa hagati y’ibihumbi 200-900 ku kwezi, kwifatira inzu zo kubamo.
Rugarama Park Estate cyatangije umushinga wo kubaka inzu 2,000 muri uwo Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa mbere tariki 03 Kamena 2019.
Umuyobozi w’Ikigo Rugarama Park Estate, Injeniyeri Mbanza Philbert avuga ko hari abantu ibihumbi birindwi bamaze kugaragaza ko bakeneye izo nzu, ariko n’undi wese ubyifuza wujuje ibisabwa ngo yemerewe kwiyandikisha.
Agira ati “Buri nzu izaba ifite agaciro ka miliyoni hagati ya 12 na 35, umuntu uhembwa umushahara ku kwezi ubarirwa hagati y’ibihumbi 200 na 900 yahabona inzu aturamo.”
Avuga ko uwafashe inzu muri uwo mudugudu wa Rugarama ngo ashobora kwishyura mu myaka myinshi igera mu 10 yongereyeho inyungu ya 11%.
Bivuze ko umuntu wafashe inzu ya miliyoni 12 ashobora kujya yishyura byibura ibihumbi 100 buri kwezi.
Eng. Mbanza avuga ko ku ikubitiro bagiye kubaka inzu 500, nibabona abantu bitabiriye kuzifata ngo bazahita bihutisha umushinga ku buryo imyaka ibiri ngo izashira bamaze kuzuza inzu 2,000.
Avuga ko inzu y’amafaranga miliyoni 12-18 izaba ifite ibyumba bibiri, ariko itandukaniro rikaba ubunini bw’ibyumba biyigize ndetse no kugira cyangwa kutagira umwanya w’ubusitani wo kwidagaduriramo hanze.
Icyakora izi nzu ngo zizaba zifite imyanya yo guparikamo imodoka, zikaba ziri mu mudugudu ufite ibikorwa remezo by’ibanze ari byo amazi, amashanyarazi n’imihanda.
Ni inzu zatewe inkunga na Banki y’u Rwanda ishinzwe Iterambere (BRD) hamwe n’umuryango nyafurika witwa Shelter Afrique.
Ku rundi ruhande, umwe mu Banyarwanda witwa Ahishakiye waganiriye na Kigali Today avuga ko abona umushahara w’amafaranga ibihumbi 200 ku kwezi, kandi ko yifuza izo nzu, ariko ngo akeneye ibisobanuro birushijeho by’ikigo ’Rugarama Park Estate’.
Ahishakiye agira ati “umuntu uhembwa ibihumbi 300-350 ni we watinyuka gufata iyo nzu aramutse azayishyura mu gihe kirekire, ubwo ndavuga nk’umuforomo, umukozi wa banki ucuriritse,..”
“Gusa nyine ikigo cyubaka izo nzu gikeneye gutinyura abantu kuko ziriya nzu za ‘Caisse Sociale’ hari abantu bamwe zateye ubwoba kuko bavugaga ko ari inzu ziciriritse, ariko ukumva ngo ni inzu igurwa amafaranga miliyoni 116”.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo yatashye inzu y’icyitegererezo igaragaza uburyo inzu 2,000 zizaba ziteye
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) iteganya ko umushinga wo kubaka inzu mu mudugudu wa Rugarama uzatwara miliyoni 50 z’amadolari ya Amerika (arasaga miliyari 45 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Leta y’u Rwanda hamwe n’abafatanyabikorwa bayo mu iterambere, iteganya ko hagati y’umwaka wa 2017 na 2034, mu Mujyi wa Kigali hazaba hubatswe inzu zo guturamo zigera ku bihumbi 310.
