Ngororero: Benshi mu bayobozi b’Akarere beguriye rimwe

Abayobozi bungirije b’Akarere ka Ngororero, ushinzwe iterambere ry’ubukungu n’ushizwe imibereho myiza ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere banditse amabaruwa yegura ku mirimo yabo.

Abeguye ni Visi Meya ushinzwe ubukungu, Kanyange Christine na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Kuradusenge Janvier n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Rukazambuga Gilbert.

Perezida w’Inama Njyanama y’aka karere, Dr Dushimumuremyi Jean Paul yabwiye RBA ko amabaruwa yo kwegura kw’abo bayobozi bayakiriye kuri uyu wa Mbere.

Yavuze ko muri iki gitondo bagiye gukora inama kugira ngo basuzume uko kwegura, Inama Njyanama ibere ari yo ibyemeza.

Asobanura impamvu yaba yatumye abo bayobozi bose begurira rimwe, uyu muyobozi yavuze ko bashobora kuba basanze badashoboye gushyira mu bikorwa inshingano zabo.

Yagize ati “Ubwo ni uko nyine babonaga ko ibyo bakoraga batabishoboye. Akazi kabo ntikagendaga neza. Ni bo babyibwirije kuko baba babona ko hari ibyo basabwa bakabona ingufu zabo zidahagije kugira ngo babikore.”

Yavuze ko kuba abo bayobozi bose beguriye rimwe, Dr Dushimumuremyi yashimangiye ko nta cyuho kiza kubaho kuko hari abandi bayobozi basigaye, barimo Umuyobozi w’Akarere.

                                                                                                     Uwari Visi Meya ushinzwe ubukungu, Kanyange Christine

                                                                           Uwari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Kuradusenge Janvier

                                                                 Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa, Rukazambuga Gilbert

Inkuru dukesha RBA

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 × 15 =


IZASOMWE CYANE

To Top