Amakuru

N’inde utumvikana n’undi hagati ya Miss Naomie na Rwanda Inspiration Backup?

Nishimwe Naomie Miss Rwanda 2020 yatangaje ko inyungu ze nka Miss Rwanda zitazacungwa na Rwanda Inspiration Back Up isanzwe ireberera abambitswe iri kamba.

Mu itangazo uyu mukobwa yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram na Twitter, yatangaje ko azireberera inyungu mu gihe cy’umwaka agiye kumara ari Miss Rwanda wa 2020.

Iri tangazo rivuga ko uyu mukobwa ari we uzikurikiranira inshingano ze nka Miss Rwanda ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ye.

Rivuga kandi ko iki kemezo cyafashwe mu rwego rwo kumureka ngo akurikirane umushinga we ujyanye no kurwanya indwara y’agahinda gakabije  mu zindi ndimi izwi  nka Depression.

Gusa avuga ko azakomeza gukorana bya hafi na Rwanda Inspiration Back Up nk’uko abigomba nka Miss Rwanda.

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid utegura iri rushanwa ubusanzwe ni we wajyaga areberera inyungu z’aba bakobwa baba babaye banyampinga gusa umunyamakuru w’Imvaho Nshya yifuje kumuvugisha kuri iyi ngingo  inshuro zitandukanye  ariko ntiyabasha kwitaba terefone ye ngendanwa.

Prince Kid ukuriye sosiyete ya Rwanda Inspiration Backup itegura Miss Rwanda kuva muri 2014

Uyu mukobwa abaye uwa kabiri ufashe iki kemezo kuko mu 2015 na Kundwa Doriane ariko yabigenje.

Nyuma ye abandi bakobwa batowe barimo Miss Mutesi Jolly, Iradukunda Elsa na Iradukunda Liliane bose bagiye barebererwa inyungu na Rwanda Inspiration Back Up itegura iri rushanwa kuva mu 2014.

Nishimwe Naomie yatowe mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020. Afite imyaka 21 agapima metero 1 na santimetero 70.

Usibye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda, yegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto ahembwa 1 200 .000 Frw.

Nka Nyampinga w’u Rwanda mu 2020 yagenewe imodoka nshya yo mu bwoko bwa Suzuki Swift ifite agaciro ka miriyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yemerewe kandi umushahara w’ibihumbi 800 Frw ku kwezi mu gihe cy’umwaka kandi yagenewe  n’ibindi  bihembo bitandukanye.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 2 =


IZASOMWE CYANE

To Top