NIRDA yahurije hamwe urubyiruko rugamije gukemura ibibazo

Bamwe mu rubyiruko rusanga  imishinga yo guhanga udushya rufite ishobora gukemura bimwe mu bibazo biboneka mu rwego rw’inganda. Ikigo cy’ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) gisezeranya gukomeza gushyigikira buri wese ufite umushinga ukemura ibibazo bihari.

Uwamariya Genevieve, yiga mu Ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya Tumba, mu ishami rya ‘Electronics’. Ari mu rubyiruko 100 rwatoranijwe  mu gihugu ngo yitabire amarushanwa y’imishinga y’udushya twifashishwa ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo biri mu rwego rw’inganda.

Umushinga we urebana no gukora imashini itara ibitoki bigiye gukorwamo imitobe kuko ubusanzwe inganda zibikora mu buryo bwa gakondo.

Yagize ati “Ni imashini imenteyininga temperature, humidity na gaz y’iyo mineke kugira ngo ishye ku gihe gikwiriye kandi vuba; ni umushinga tuzaniye abantu bakora umutobe, bo batara bakoresheje shitingi ibintu bidasa neza, rero dushaka kubaha ibintu bisa neza bifite efficiency na quality.”

Benshi mu bitabiriye aya marushanwa basobanura bizeye ko imishinga yo izatsinda kugira ngo ikemure ibibazo biriho n’iby’igihe kizaza birebana n’inganda cyane cyane into n’iziciriritse.

Umuyobozi  Mukuru wa NIRDA, Kampeta Sayinzoga agaragaza ko ikigajwe atari amarushanwa gusa ngo ni no gutegura kare urubyiruko kuvamo abikorera.

Ni ubwa mbere habayeho amarushanwa y’urubyiruko hagamijwe gutoranya imishinga yakemura ibibazo biri mu nganda. Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Michel Sebera asanga aya marushanwa yaba imwe mu nzira yo gukemura ibibazo biri muri uru rwego.

Yagize ati “Hari ibibazo byinshi mu nganda zacu, nk’uko mubizi turimo gupromotinga Made in Rwanda kandi ibibazo duhura na byo ni iby’ubwinshi n’ubwiza bw’ibikomoka mu nganda zacu; ni byiza kugira ngo bahugure Abanyarwanda cyane cyane urubyiruko bafite ibitekerezo byiza bakoresheje ikoranabuhanga kugira ngo bateze imbere inganda zacu.”

Amarushanwa y’urubyiruko azamara iminsi 3, agizwe n’abagera ku 100 bibumbiye mu matsinda 37, aho ku  Cyumweru hazamenyekana amatsinda 6 azahabwa ibihembo kandi akomeze gukurikiranwa no kugirwa inama mu gihe cy’amezi 3 ku kunoza imishinga yabo harebwa niba hari iyahita ishyirwa mu bikorwa.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 + 27 =


IZASOMWE CYANE

To Top