Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) itangaza ko igiye gufasha Niringiyimana Emmanuel uvuka mu Murenge wa Murambi Akarere ka Karongi wihangiye umuhanda ufite ibirometero 7 ari wenyine.
Amashusho agaragaza inkuru y’uyu musore yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu cyane cyane, aho abantu batandukanye bamushimiye ubutwari yagaragaje mu kwiyemeza gukora umuhanda ntawundi muntu umufashije.
Ni inkuru ya televiziyo TV1 yatangaje, aho Niringiyimana avuga ko impamvu yatumye akora uwo muhanda ari uko yabonaga hari ibihuru byinshi byabangamiraga abahetsi gutambuka.
Avuga ko uwo muhanda amaze imyaka itatu awukora, aho ngo abamubonaga atangira kuwukora bamufataga nk’ufite ikibazo cyo mu mutwe.
Abantu banyuranye barimo n’abayobozi, ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko banyuzwe n’ubutwari bukomeye bw’uyu musore, aho hari n’abamusabi ko akwiye kugororerwa.
MININFRA ikaba yatangaje ko binyuze mu kigo gifite inshingano zo gukora imihanda, RTDA ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, biyemeje gusura uyu musore kugira ngo bamushyigikire mu gikorwa cy’indashyikirwa yatangije.
