Niyidukunda aterwa ishema no gukora muri avoka amavuta yo guteka

Niyidukunda Mugeni Euphrosine ni umukobwa urangije kaminuza, avuga ko aterwa ishema n’uko yatangiye umushinga wo kubyaza umusaruro imbuto za avoka azikoramo amavuta yo guteka.

Asobanura ko yatangiye uyu murimo bamuca intege ngo yarasaze ariko ubu yishimira ko ibyo akora bikunzwe n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Niyidukunda avuka mu Karere ka Huye mu Murenge wa Mbazi, yihangiye umurimo wo kongerera igihingwa cya avoka agaciro ayikoramo amavuta yo gutekesha n’amavuta yo gusiga mu musatsi, ndetse n’urubuto rw’imbere rwa avoka akarukuramo amajyani. Umushinga akaba awukorera mu Karere ka Huye.

Agira ati: “Iyo maze gukuramo amavuta n’amajyane ibisigaye nta bwo mbijugunya mbikoramo ibiryo by’amatungo: inka, ingurube n’inkoko. Ni ishema kuri nge kuba narageze ku ntego yange n’ubwo hakiri urugendo rwo kongera ingano y’ibyo nkora”

Niyidukunda avuga ko yavukiye ahantu haba avoka nyinshi cyane, mu gihe zeze zikabura abaguzi, abaturage bagahitamo korora ingurube bakazigaburira avoka.

Ibi ngo byamubabaje kuva kera akiri umwana akibaza niba nta kindi kintu cyakorwamo avoka.

Yatangiye kujya azifata akagerageza gukoramo amavuta yo kwisiga ariko bikanga kuko atamaraga igihe, agerageza gukoramo Mayoneze ariko ntimare igihe.

Ubwo yigaga mu mwaka wa 2 wa Kaminuza yitabiriye amahugurwa yamaze amezi atatu y’umushinga wa DOT Rwanda wigisha urubyiruko kwihangira imirimo arangiye haba irushanwa ryo kumurika imishinga bakoze aza ku mwanya wa kabiri ahembwa amafaranga ibihumbi 400.

Ntibyatinze kuko muri uwo mwaka yitabiriye andi marushanwa ya ‘Youth Connect Rwanda’ yegukana umwanya wa mbere ahembwa miriyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Icyo gihe ni bwo yaguze imashini akoresha muri iki gihe zikamura avoka ku buryo abasha gukora litiro z’amavuta yo kurya hagati ya 150 na 200 mu kwezi mu gihe atangira akoresha intoki yakoraga ml 60 aza kugera kuri litiro 2 mu cyumweru.

Mu gutangira yaciwe intege na bagenzi be ndetse n’ababyeyi be babonaga ko bidashoboka ariko ntiyacika intege arakomeza kugeza atsinze amarushanwa abona igishoro cyo gukora umushinga we neza.

Akora amavuta yo gutekesha aho akora amavuta ya Litiro agurisha ibihumbi 12 naho amajyani mg 500 hari agura amafaranga 2500 n’agura Frw 1500 ariko afite gahunda yo gukora ibintu bifite ingano nto kugira ngo buri wese abashe kugura bitewe n’amikoro afite. Ibicuruzwa bye bicururizwa Huye no mu Mujyi wa Kigali.

Niyidukunda avuga ko ibyo akora ari umwimerere kuko nta kindi kintu avangamo, akavuga ko ibyo akora biba bifite intungamubiri zose avoka igira.

Ati: “Avoka yifitemo intungamubiri zitandukanye zirimo Magnesium, potassium, Phosphore, Fer, Zinc n’izindi zitandukanye.

Avoka kandi ifasha umutima gukora neza bitewe na acide olerique iyirimo ari nayo ifasha kurinda diyabete.

Abantu basanzwe bafata avoka ku mafunguro yabo ya buri munsi byagaragaye ko bagabanukirwa na cholesterole mbi mu mubiri, ikarinda ihindagurika ry’umuvuduko w’amaraso bitewe na potassium yifitemo”.

Akomeza avuga ko avoka ituma amaraso atembera neza mu mubiri, kurinda kanseri ya prostate ku bagabo, ubushobozi bwo guha umuntu amaso mazima, kuringaniza ikigero k’isukari mu mubiri bitewe n’ibinure bifasha ama insure gukora neza.

Avoka kandi ngo irinda umwana kuvukana ubumuga bitewe na pholate na vitamine B yifitemo ari nabyo birinda umwana kuvukana ubumuga.

Niyidukunda avuga ko ibyiza bya avoka atabivuga ngo abirangize ahubwo akemeza ko kuba ibyo akora ari umwimerere ari yo mpamvu byifitemo ubushobozi bwo gutuma umuntu agira ubuzima bwiza.

Arasaba urubyiruko n’igitsina gore kwitinyuka, bagahaguruka bagakora, bakima amatwi ababaca intege, ahubwo bagaharanira kugera ku ntego.

Kugeza ubu ababazwa n’uko atabasha kugura umusaruro wose uboneka mu Gihugu wa avoka kuko uruganda rwe nta bushobozi buhagije rufite,

Afite ikizere ko azabona abamufasha akagura imashini nini igezweho kuko yabajije agasanga ikenewe igeza muri miriyoni 300 z’amafaranga y’u Rwanda.

Kanda utange igitekerezo

Subiza ku gitekerezo cyatanzwe

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 + 13 =


IZASOMWE CYANE

To Top