Abagize Inama Njyanama y’Akarere ka Kicukiro bagaragarije Abasenateri ko hakwiye irindi zina iyo komite ikwiye guhabwa kuko kwitwa izina rya Njyanama bibusana n’ibyo babwirwa ko ari bo bayobozi bo hejuru b’akarere.
Bavuga ko kwitwa izina ritajyanye n’ibyo bashinzwe bituma bafatwa nk’abo kujya inama gusa n’abaturage ugasanga bahora bagaragaza ko batazi abajyanama babahagarariye mu karere.
Ni igitekerezo cyaturutse mu bagize Njyanama y’aka karere ubwo baganiraga n’abasenateri bagize Komisiyo ya Poritiki n’Imiyoborere, mu gikorwa bamaze iminsi batangiye cyo kugenzura imikorere y’Inama Njyanama mu Nzego z’Ibanze, hagamijwe kumenya uruhare zigira mu guteza imbere poritiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi.
Umuyobozi wa Njyanama y’Akarere ka Kicukiro, Eng. Nkubana A. Dismas, yagaragarije Abasenateri Mukasine Marie Claire na Kalimba Zephilin uko njyanama yabo ikorana na nyobozi n’uko igera mu baturage bahagarariye ariko bafitemo imbogamizi ahanini zishingiye ku nyito y’izina bafite n’inshingano basabwa nk’urwego rukuru muri nyobozi y’akarere.
Yasobanuye ko kuba bafite izina rya “Njyanama” birangira babona rimwe na rimwe ibyemezo byabo bitakiriwe kuko hari abandi bagomba kubiha umugisha cyangwa bikakirwa; kuko n’ubusanzwe umuntu utanga inama igitekerezo ke gishobora guhabwa agaciro cyangwa ntigihabwe agaciro.
Ati “Iyindi mbogamizi tubona mu by’ukuri mwazareba nk’abayobozi ni izina dufite ry’Abajyanama’ ritandukanye n’ibikorwa dukora. Ubundi iyo tuvuze umujyanama tuba tuvuze ko umuntu ajya inama ikemerwa cyangwa ikangwa; iyo uvuze rero umujyanama biba bivuze ko ashobora kukugira inama ukayemera cyangwa ukayanga nyamara mu izina twumva ko ubundi ari twebwe rwego rwo hejuru ruyobora akarere.
Nta bwo rero turi urwego rwo hejuru ruyobora akarere ngo bihuzwe n’izina ko turi abajyanama, kuko abajyanama bashobora kujya inama wenda komite nyobozi ikabyanga cyangwa ikabyemera, ubundi ni cyo bivuze iyo uri umujyanama.”
Nkubana yasobanuye ko mu mikorere yabo mu Karere ka Kicukiro nta mbogamizi barahura na zo na komite nyobozi ngo bagongane, ariko bumva iryo zina “Njyanama” ritandukanye n’ibyo bakora.
Icyo gitekerezo cyashimangiwe n’abajyanama bandi bahagarariye imirenge n’ibyiciro bitandukanye, na bo bagaragaza ko iryo zina uko riri bashakiwe irindi byarushaho gusobanura inshingano zabo n’iza komite nyobozi y’akarere ikuriwe na meya (Mayor).
Mu bindi bibangamira njyanama bagaragarije Abasenateri, ni ikibazo cy’umwanya munini bakenerwamo nka njyanama kandi mu buryo bwihuse kandi na bo ubwabo buri umwe agira ibindi aba ahugiyemo mu gushaka imibereho.
Kuri iyo mbogamizi, abajyanama basabye ko Leta ibona bishoboka yashyiraho urundi rwego ruhoraho rw’abajyanama rukora umunsi ku wundi kuko njyanama yo iterana mu gihembwe cyangwa mu kindi gihe bibaye ngombwa nabwo hari inshuro itarenza mu guterana byihuse.
Senateri Mukasine Marie Claire na mugenzi we bavuze ko bafite ingero za hamwe bajya bagera babaza abaturage ko bazi abajyanama babo bagasanga nta bo bazi, ahubwo bazi komite nyobozi irimo umuyobozi w’akarere.
Yababwiye ko nta gisubizo bari bubahe ku bibazo n’imbogamizi bagaragaje, ahubwo ibyo bitekerezo byose babifashe uko biri, bikazashyirwa muri raporo komisiyo izashyikiriza inteko rusange ya Sena nyuma bahetuye aho bagomba gusura hose, bityo ikizava mu nteko rusange kikazashyikirizwa Guverinoma ikakigaho.
